Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Udushya

Pasiteri yarabije indimi, nyuma yo kubona umukobwa wari waje wambaje akajipo kagufi.

 

Umupasiteri uzwi cyane muri Kenya witwa Ezekiel Odero yirukanye umukobwa mu rusengero rwe rwari rwuzuye abantu i Mavueni, avuga ko yari yambaye nabi.

Ezekiel yarimo kubwiriza abayoboke be ubwo yabonaga uyu mukobwa wari wambaye akajipo kagufi kagaragaza bimwe mu bice by’umubiri we.

Yamwegereye atangira kumwigisha.
Yamubajije niba yambaye nabi kugira ngo agerageze pasiteri.Uyu mukobwa yagerageje kwirwanaho ariko kwinginga kwe ntikumva.

Pasiteri wari warakaye yahise amubwira ati:”Toka kwa kanisa yangu (va mu itorero ryanjye) ujye guhindura iyo jipo. Niba utayihinduye, ntuzongere kugaruka mu itorero ryanjye .”Nta kundi uyu mukobwa yari kubigenza uretse gusohoka mu itorero.

Related posts