Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Pasiteri yahanuriye Mama Sava ko agiye gukora ubukwe budasanzwe we na Papa Sava, benshi babyakirana yombi

 

Umukinnyi wa sinema nyarwanda Umunyana Analisa wamenyekanye nka Mama Sava, yagiye gusengera ahantu maze ahanurirwa ko azashakana na Nitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava usanzwe ari boss we muri film y’uruhererekane ya Papa Sava isanzwe inyura kuri YouTube.

 

Ni amashusho akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Mama Sava ari mu rusengero maze umupasiteri aza kumuha ubutumwa Imana imuhaye, buvuga ko azakora ubukwe bw’igitangaza na Papa Sava bitari Filime.

 

Nk’uko aya mashusho akomeza kubigaragaza uyu mupasiteri yahagurukije Mama Sava amubwira ko ari kubona ubukwe bw’icyubahiro mu minsi iri imbere, maze amubwira ko Papa Sava azaba umugabo we, ngo kuko byavuzwe n’umuhanuzi w’Imana kandi ntawabihindura.

 

Uyu mupasiteri yakomezaga abwira Mama Sava ko ari umugore mwiza, bityo ngo Imana ifashe urukundo irushyira muri Papa Sava basanzwe bakinana muri filime. Yakomeje amubwira ko yeretswe ko mu myaka ibiri ishize Papa Sava yigeze kumubwira ko amwishimiye, ndetse ahita amuha akabizu ko ku itama, bityo ngo Imana niyo yabishatse, ubukwe bugiye gutaha vuba aha.

 

Ubu buhanuzi buje mu gihe abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga ku bantu bafite imyaka yo hejuru batari bashaka ndetse muri ayo mazina hakomeza kugaruka umukinnyi wa Filime Niyitegeka Gratien uzwi ku izina rya Papa Sava.

 

 

Related posts