Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga harimo gucicikana amashusho y’ umukozi w’ Imana wafashwe n’ umwuka wera mu rusengero maze asanga umukobwa aho yari yicaye amukuramo imyenda atangira kunyunyuza imyanya y’ ibanga ye kugira ngo amukize kanseri yari amaranye igihe arwaye abari mu rusenge bose baguye mu kantu.
Ni a mashusho y’umu Pastor wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ( RDC) atari kuvugwaho rumwe bitewe n’ibyo yakoreye umukobwa wari waje gusengera mu rusengero rwe.
Amakuru avuga ko ubwo byari mu materaniro, uyu mu Pastor yasabye ko haramutse hari umuntu urwaye kanseri y’imbere cyangwa gucyeka ko yenda kuyirwara, yaza imbere bakamusengera ikamushiramo burundu.
Ubwo uyu mupasiteri yari amaze gutanga uburenganzira uyu mukobwa yafashe iya mbere mu kuza imbere, ahageze Pastor yafashe umwanzuro wo kumunyunyuzamo kanseri y’imbere akayimaramo, ari nabwo yahise amukuzamo imyenda ubundi agatangira kumwonka,maze abari mu rusengero barumirwa bitewe n’ ibyo uwo mukozi w’ Imana yarimo gukora.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye benshi barimo gusabira igihano gikomeye uyu mupasiteri wakoze ayo mahano imbere y’ imbaga y’ abantu bari baje gusenga.