Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Pasiteri ari gushakishwa uruhindu na Polisi ngo aryozwe abantu yatanzemo ibitambo kwa shitani, inkuru irambuye….

Mu gihugu cya Ghana haravugwa inkuru y’ Umupasiteri witwa Rev Obofour ari gushakishwa na Polisi nyuma yo kuvugwaho gutanga abantu ibitambo kwa shitani agamije kongera ubwamamare bwe.

Byinshi mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri kiriya gihugu byatangaje ko Rev Obofour ushinjwa kwica abantu akajya abatangamo ibitambo kugira ngo abashe kwamamara mu bantu benshi.

Ibi byamenyekanye biturutse ku buhamya bw’umugabo witwa Ayisha Modi watangaje uko ngo Pasiteri Rev Obofour yishyize mu bintu byo kwica abantu batandukanye kugira ngo abatangemo ibitambo.

Aya makuru yamamaye cyane biturutse ku buhamya bw’ umugabo witwa Ayisha Modi watangaje uko ngo Pasiteri Rev Obofour yishyize mu bintu byo kwica abantu batandukanye kugira ngo abagabemo ibitambo.

Uyu Ayisha ubwo yari amaze kumenya aya mahano Pasiteri Obofour byateye ubwoba Pasiteri maze atangira gushaka uko yakwiyegereza Ayisha ndetse anamuhonga ibintu byinshi ashaka ko atazamushyira hanze ariko Ayisha amubera ibamba birangira abivuze.Nyuma gato y’ uko ibi bitangazwa Ayisha Modi yatangaje ko Pasiteri yashatse kumuha ingurane ingana na Hegitare 3 z’ ubutaka kugira ngo amubikire ibanga ntamushyire hanze ariko undi aza kubyanga.

Ubu ngubu abantu bakomeje gusenga bigengesereye kugira ngo hatagira undi muntu utangwamo ibitambo ndetse bakaba basaba ko uyu mupasiteri yakuriranwa ubundi akaryozwa abantu yatanzeho ibitambo kwa shitani.

Uyu mupasiteri kandi nggo azwi nka Prophet Asanteman Bofour akaba yaramenyekanye nyuma yo gushinga itorero rizwi nka Anointed Palace Chapel (APC) aho yamenyekanye cyane ahagana mu mwaka wa 2018 nk’uko tubikesha urubuga rwa www.ghanaweb.com.

Related posts