Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Pasiteri arashinjwa kwiba imodoka y’umukirisitu yitwaje ubuhanuzi bw’ibinyoma

Pasiteri umuhanuzi Benson Nosakhare arashinjwa kwiba imodoka y’umukirisitu yitwaje ubuhanuzi bw’ibinyoma. Uyu muvugabutumwa ngo si ubwambere ashinjwa ubutekamutwe n’abamwe mu bakirisitu b’itorero rye akabarya utwabo. Kuri iyi nshuro akaba yatawe muri yombi na Polisi yo muri leta ya Edo imwe mu zigize igihugu cya Nijeriya. Akurikiranyweho icyaha cyo kwitwaza ibyo yise ubuhanuzi agatwara imodoka y’umwe mu bakirisitu.

Uyu mupasiteri ashinjwa gutwara imodoka yo mu bwoko bwa Lexus Es 350, ayitwaye umwe mu bakirisitu be witwa Thompson Osamudiamen. Bijya gutangira, ngo Pasiteri yabwiye uyu mukirisitu we ko yagize iyerekwa akamubona akora impanuka ikomeye ari muri iyi modoka ye bityo ko akwiye kumuha iki kintu kuzamukoresha impanuka akakimubikira. Thompson yarabyemeye imodoka ye ayishyikiriza uyu mupasiteri ariko aza gutungurwa nyuma abonye Pasiteri asigaye ayigendamo.

Pasiteri Aburahamu ari guca abakirisitu amafaranga ibihumbi 310 ngo abajyane mu ijuru

Irebere ibyamamare mpuzamahanga byigeze kuba imfungwa.

Hakizimana Muhadjiri yaba yamaze kumvikana na Rayon Sports?Byose hanze.

Bwana Thompson avuga ko nyuma yaje kugarura ubwenge akabitekerezaho neza ndetse akanabisesengura akabona ko yaba yaratekewe umutwe na Pasiteri. Thompson ngo nyuma yaje kubona Pasiteri yarafashe ya modoka akayihindura ibara yari ifite rya zahabu akayihindura umukara ubundi akajya ayigendamo nyamara yarayimwatse ngo ayimubikire itazamuteza impanuka.

Pasiteri Benson Nosakhare nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi yemeye ibyo ashinjwa, yahise akorerwa idosiye ngo azagezwe imbere y’umucamanza ashinjwa kwiba imodoka y’umukirisitu yitwaje ubuhanuzi bw’ibinyoma.

Related posts