Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Padiri w’i Musanze yasanzwe yashizemo umwuka mu buryo butunguranye, aho yasanzwe hatunguye benshi

 

 

Mu mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Bikara, mu Murenge aa Nkotsi wo mu karere ka Musanze yaravugwa inkuru yataunguye benshi nyuma yaho umugabo witwa Hanyurwimfura André bakundaga kwita Padiri, bamusanze amanitse mu mugozi yamaze gushiramo umwuka, bikaba bikekwa ko yiyahuye, amakuru y’ urupfu rwa nyakwigendera w’ imyaka 70 y’ amavuko yamenyekanye mu ma saa cyenda n’igice z’igicamunsi cyo kuwa gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023, ubwo abo mu muryango we bageraga mu nzu babamo bagasanga amanitse mu mugozi yapfuye.

Umva hano ibintu byabereye mu Karere ka muhanga

 

Uwo mugabo ngo yari yiriwe iwe mu rugo hamwe n’abo babana ndetse nyuma ya saa sita ngo hari abamubonye atembera muri santere ihegereye, yewe ngo yananywereye agacupa muri kamwe mu tubari twaho bigaragara ko nta kibazo afite.Amakuru yatanzwe n’ Umukobwa we ni uko bari bahoranye mu rugo ariko akaba yari yahavuye akahamusiga, nyuma y’amasaha macye ngo yaba yasubiye iwabo, agezeyo asanga inzu ikinze, mu gukingura atungurwa no kumusanga amanitse mu mugozi yamaze gupfa.Mu guhuruza abari hafi aho bamugezeho bibabera amayobera kuko ngo nta kibazo cyangwa amakimbirane yari afitanye n’umuntu uwo ari we wese, ndetse bikavugwa ko imibanire myiza mu bandi bari bamuziho ngo abaturage bari barayihereyeho bamwita Padiri.

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi Canisius Kabera: “Iby’uru rupfu byatunguranye kuko rwose mu makuru y’ibanze twabwiwe n’abamuzi Hanyurwimfura yari abanye neza n’abantu bose kugera n’aho bari baramuhimbye Padiri. Ari umugore we n’abana bari birirwanye. Si umuntu twavuga ngo yari akubiranwe n’uruhuri rw’ibibazo byo kubura uko atunga umuryango we; nta myenda y’amafaranga yari afitiye abantu, muri rusange byayoberanye, natwe turacyakurikirana ngo tumenye inkomoko y’uru rupfu kuko mu bigaragarira amaso y’abamugezeho bikiba birashoboka cyane ko yaba yiyahuye”.

Kabera yihanganishije umuryango n’abaturanyi aboneraho no gushishikariza buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, uwo bamenye afite ikibazo bakajya bihutira kubimenyekanisha bitaragera ku rwego rwo kuviramo umuntu gutakaza ubuzima,Ati: “Mu gihe hari uwiyumvisemo ibibazo bifite aho bihuriye n’imitekerereze yajya yihutira kugana inzego z’ubuzima zimwegereye kuko ku mudugudu, Ibigo nderabuzima n’ibitaro zihari. Abaganga batanga inama n’ubuvuzi mu birebana n’ubuzima bwo mu mutwe nicyo babereyeho, abantu nibamenye ko kugira ikibazo ukacyihererana ntugire uwo mukiganiraho ngo akugire inama cyangwa gufashe kugisohokamo amaherezo biba bishobora kubyara ingaruka zirimo n’icyemezo cyo kwiyambura ubuzima”.

Ubwo byamaraga kumenyekana hitabajwe RIB, Polisi n’izindi nzego bifatanya umurambo ujyanwa mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane impamvu y’uru rupfu ndetse n’iperereza rihita ritangira.Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhenderi Dr Muhire Philibert aherutse gutangariza Kigali Today ko ikibazo cy’abantu biyahura gikomeje kugaragara ndetse kikaba giteye impungenge, kuko nko mu mezi atatu ashize ibi bitaro bimaze kwakira abantu basaga 20 biyahuye.

Mu isesengura ry’ibanze ry’abaganga, rigaragaza ko ahanini uku kwiyahura gufitanye isano n’ubusinzi,ibiyobyabwenge ndetsen n’amakimbirane mu miryango. Kandi abenshi mu biyahura biganjemo abari mu kigero cy’urubyiruko. Mu buryo bukoreshwa muri uku kwiyahura burimo nko kwimanika mu migozi, kunywa imiti yica udukoko harimo na Tiyoda,agatanga inama ku baturage zo kwirinda mbere na mbere amakimbirane mu miryango kuko ari mu bigize izingiro ry’ibibazo bituma abantu bishora mu biyobyabwenge ndetse n’ubusinzi.

Ivomo: Kigali to day

 

Related posts