Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Oda Paccy yashyize umucyo ku bibaza impamvu atigeze aririmba mu gitaramo cya Riderman na Bul Dogg.

 

 

Mu gihe benshi bibazaga impamvu nta muraperikazi wagaragaye mu gitaramo cy’abaraperi bakomeye mu muziki Nyarwanda, Riderman na Bull Dogg, Oda Paccy yabishyizeho umucyo avuga impamvu atigeze agaragaramo nk’umwe mu baraperikazi babimazemo igihe.

 

Tariki ya 24 Kanama 2024, nibwo habaye igitaramo cy’amateka mu muziki Nyarwanda, aho abaraperi babiri bakomeye mu Rwanda, Riderman na Bull Dogg bataramye bakanamurikira ku mugaragaro abakunzi babo album bise ‘Icyumba cy’amategeko’ kugeza ubwo abantu batashye basaba ko habaho igice cya kabiri.

Ni igitaramo Abanyarwanda bavuga ko cyaje gikenewe cyane dore ko hari hamaze iminsi bivugwa ko injyana ya Hip Hop y’umwimerere yazimye, ndetse n’abaraperi bakuru bakaba ntacyo bari kubikoraho ariyo mpamvu aba baraperi biyemeje gukorana iyi album kugira ngo basubize Hip Hop icyubahiro.

 

Ubwo bashyiraga hanze urutonde rw’abaraperi bazabafasha, abantu batunguwe n’uko nta muraperikazi ugaragaye kuri uru rutonde nyamara nabo baragize uruhare runini mu kuzamura iyi njyana kuva kera nyamara abantu batarabyumvaga.

Ku rutonde bashyize hanze hagaragayeho Itsinda rya Tuff Gang, Bushali, B-Threy, Ish Kevin, Kenny K-shot n’abandi.

Oda Paccy nk’umwe mu baraperikazi bari bitezwe kuzagaragara muri iki gitaramo yahishuye ko kuba ataragaragaye muri iki gitaramo nta rundi rwango rurimo ahubwo ni uko ataherukaga kugaragara mu muziki.
Yavuze ko iyo y’umuntu agiye gutegura igitaramo, iyo agiye guhitamo abahanzi bazamufasha areba abakunzwe muri iyo minsi kandi bari gukora.

Avuga ko we bitewe n’uko yari amaze umwaka urengaho atagaragara mu bikorwa by’umuziki, nta gitaramo na kimwe yagombaga kugaragaramo gusa kuri ubu asezeranya abakunzi be ko ubu buri kwezi agiye kujya abaha indirimbo.

Related posts