Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyuma y’umuborogo w’abasirikare ba FARDC Tshisekedi asabye ikintu gikomeye Gen. Sultan Makenga wa M23

Abasirikare ba FARDC bari mugahinda gakomeye, nyuma yaho abarwanyi ba M23 bamaze kwica abasirikare barenga 110 abandi 70 bagafatwa mateka bakanamburwa ibikoresho byabo mugihe abasaga 1900 bataye ibikoresho byabo bakiruka nyuma yo kubona ko M23 yahinduye uburyo bw’imirwanire. kurubu M23 imaze kwigarurira uduce twose two munkengero z’umujyi wa Goma ndetse bivugwa ko uyumujyi nawo aba barwanyi ba M23 bari kuwugera amajanja kuko bamaze kugeza ibirindiro byabo mubirometero 10 uturutse mumujyi wa Goma.

Usibye kuba kandi abasirikare bakuyemo akabo karenge baikiruka, kurubu abarwanyi ba M23 bamaze gutangaza ko bigaruriye uduce dutatu dushya ndetse bakaba bakomeje kuvuga ko bazashirwa aruko bageze bamaze gufata igihugu cyose ngo niba leta yaramaramaje ko idashaka ibiganiro. umwe mubasirikare utifuje ko amazina ye yajya ahagaragara wo muri FARDC yatangarije umunyamakuru wa gomanews dukesha ayamakuruko ari ubwambere ibi bibaye kuva uru rugamba rwatangira ndetse bianvugwako kurubu benshi mubaturage batuye umujyi wa Goma bamaze guhungira Kinshasa ndetse bikavugwa ko benshi mubafite agatubutse bamaze guhungira hanze yakino gihugu ngo kuko batumva ukuntu abasirikare bari kurugamba bakomeza kurwana kandi nyamara batari no guhabwa ubufasha ngo kugeza nubwo inyota ibica kandi nyamara bari kurwanira inyungu z-abanyecongo muri rusange.

Usibye kuba aba basirikare batewe umujinya no kuba batereranwa n’ubutegetsi bwa Felix Antoine benshi mubasirikare ntibatinye kuvuga ko aba basirikare ba FARDC batanazi icyo barwanira. Nyuma yaho ayamakuru ageze kuri President Felix bivugwa ko yandikiye ubutumwa bwihariye ubuyobozi bwa M23 asaba ko aba barwanyi bashyira hasi intwaro maze hakaba hayobokwa inzira y’ibiganiro nubwo kugeza ubu ntakintu nakimwe M23 yari yabitangazaho.

Related posts