Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyuma yuko Umukuru wa Sena ya DRC Modeste Bahati Rukwebo atangaje ibikomeye kuri MONUSCO kurubu byamuhindukiye ibindibindi. Ngaya amakuru azindutse avugwa!

Hashize iminsi itari mike kandi itari myinshi muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo hari kubera imyigaragambyo ikomeye cyane yo kwamagana ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO. benshi bemeza ko icyasembuye abaturage bakerekeza mumyigaragambyo harimo kuba igisirikare cya leta cyaratsinzwe na M23 inshuro zitandukanye ndetse bikaba byaratumaga abaturage batuye muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo batekereza ko iyo MONUSCO ariyo yagombaga kurwana uru rugamba.

Nubwo abaturage bahise batangira imyigaragambyo, byavuzwe ko imbarutso y’imyigaragambyo yabaye ari amagambo President wa Sena ya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo Modeste Bahati Rukwebo yatangarije ibukavu akavuga ko izingabo za MONUSCO ntakintu nakimwe zimaze ndets euyumugabo akaza gutangaza n’andi magambo akomeye cyane yaje gutuma abaturage bamera nkabisize urusenda kugeza abagera kuri 32 bose bahasigiye ubuzima.

Uyumugabo uyobora Sena ashinjwa kubiba urwango mubaturage ndetse n’urupfu rw’abasirikare ba4 ba MONUSCO hamwe n’abaturage bagera kuri 32 byose biri kumutwe wa Modeste nubwo kugeza ubu uyumugabo yabihakanye yivuye inyuma agatangaza ko ntabushobozi na buke yabona bwo kubwira abaturage ngo bigaragambye. uyumugabo kandi usibye kuba ashinjwa ibi byaha, aranashinjwa kuba yaba ari mubagambanira leta aho bikekwa ko uyumugabo yaba atanga amakuru akoresheje bamwe mubasirikare akayaha abarwanyi ba M23 ngo kuko bamuhaye isezerano rikomeye mugihe baramuka bafashe igihugu.

Icyatumye icyaha cya Modeste kimubyarira ibindi bindi, nuko uyumugabo ashobora kwirukanwa kukuba umuyobozi wa Sena ndetse akaba yashyikirizwa ubutabera shinjwa ibyaha byintambara ndetse ngo n’abantu bose bashobora kuzagwa kurugamba M23 iri kurwana n’ingabo za Leta FARDC akaba ashobora kuzakurikiranwa ho ibi byaha ngo kuko byaba ari amahano kuba uwagatabaye igihugu ariwe ugitanga mumaboko y’abanzi. nubwo uyumugabo abihakana yivuye inyuma ariko amakuru dukesha BBC nuko ingamba zikomeye zirimo no kuba bamwirukana zamaze gufatwa igisigaye aruko bazishyira mubikorwa.

Related posts