Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyuma y’uko leta ya Congo yanze gushyira mu gikorwa ibyo yaganiriye na M23, aba barwanyi bongeye kwigarurira Walikare

 

Amakuru atugeraho aravuga ko umutwe wa M23 wongeye kwigarurira uduce twinshi twa Walikale muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’ uko bari barayivuyemo ari byo basezeranye na Leta ya Congo , ntiyabishyira mu bikorwa none uyu mutwe wongeye kwigarurira utwo duce.

Amakuru avuga ko uduce twinshi two muri Teritwari ya Walikare ngo twongeye kugwa mu biganza bya AFC/ M23 ndetse biranavugwa ko na Centre ya Walikale baherutse gufata nayo yamaze gufatwa n’ uyu mutwe.

Ngo abatangabuhamya baho batangaje ko abarwayi ba AFC/ M23 bongeye kugaba ibitero byo gufata Walikale, guhangana hagati yabo na FARDC/ Wazalendo byabaye umunsi wose kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ushize.

 

Ibi bije bikurikira kunanirwa kw’ibiganiro bya Doha, bitewe n’uko Kinshasa yanze kurekura imfungwa za AFC / M23 nkuko byari byateganijwe.AFC / M23 yashyikirije ubuhuza bwa Doha urutonde rw’imfungwa za politiki n’abasirikare barenga 700 batawe muri yombi na Kinshasa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abarekuwe na Tshisekedi bafashwe kubera ko begereye uwahoze ari Guverineri wa Haut-Uélé, Christophe Baseane Nangaa.

Related posts