Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyuma yuko abanye-Goma batangaje ko bagiye kwamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi nyuma ya MONUSCO kurubu bagiye gufatirwa ibihano bikakaye. soma inkuru irambuye witonze!

Nyuma yuko abatuye agace ka Goma bamaze igihe bahabwa integuza n’abarwanyi ba M23 ko uyumujyi nawo waba uri hafi kunywera kugikombe abatuye umujyi wa Rutshuru na Bunagana banywereyeho ubwo nukuvuga ibijyanye no kumva urusaku rw’amasasu ndetse no kubona abarwanyi b’uyumutwe wa M23 mugihe abatuye muri uyumujyi aricyo kintu cyambere cyagaragaye ko kibatera umujinya.nyuma yibyo rero aba banyegoma bavuze yuko bagiye kwigaragambya bamagana perezida wabo none bibakozeho. wakwibaza ngo bibakozeho gute? komeza usome iyinkuru uraza gusobanukirwa.

Nyuma yuko rero aba batuye muri uyumujyi wa Goma babonye ko abarwanyi ba M23 bakomeje gutsinda abasirikare ba leta ya congo FARDC, bigiriye inama yo kuba bakwinaga mumihanda maze bakamagana bivuye inyuma ibikorwa bya MONUSCO ndetse baza no kubigeraho babasha kwirukana abasirikare ba MONUSCO babasahurira ibikoresho byiganjemo ibikoreshwa mubiro ndetse iyimyigaragambyo ikaba yaraje gusozwa abasaga 36 bahasize ubuzima ndetse banatwika ibiro bya MUNUSCO byari muri uyumujyi wa Goma.

Ubwo ibi byose babikoraga bari baziko babonye umuti ugiye gutuma abarwanyi ba M23 basubira inyuma ariko nyamara ntabwo bigeze basubira inyuma ahubwo bakomeje koherereza ubutumwa abatuye muri uyumujyi ko nabo igihe kigeze bagasogongera kuntango abandi banywereyeho.abatuye uyumujyi ntibigeze bashirwa ahubwo bahise batangaza ko nyuma ya MONUSCO bagiye kwamagana ubutegetsi bwa president Felix Antoine Tshisekedi ngo kuberako babonaga ari kujenjekera ikibazo cy’umutekano w’abatuye muri uyumujyi wa Goma. ayamagambo rero nyuma yuko ageze kumukuru w’igihugu yaramubabaje cyane ndetse amakuru dukesha bamwe mubari hafi ye muri Guverinoma nuko abayobozi b’uyumujyi wa Goma bashobora guhindurwa ndetse abari kuyobora bakaba bahita batabwa muri yombi nk’igihano abanye-goma bazaba bafatiwe.

Nkwibutseko hashize amezi agera kuri 3 abarwanyi ba M23 ari bo bagenzura uduce tumwe na tumwe two muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo ndetse kurubu aba barwanyi bakaba bakataje aho bashaka no kuba bakwiyongeza umujyi wa Goma nawo ngo bakawugenzura nkuko bagenzura umujyi wa Bunagana uriho umupaka uhuza ikigihugu na Uganda.

Related posts