Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyuma yo gupfa umusore bose bakundaga , umukobwa w’ umunyeshuri yajombye icyuma mu ibere rya mugenzi we ahita abura ubuzima.

Mu gihugu cyo muri Ghana haravugwa inkuru y’ abakobwa babiri bigana ku kigo cyimwe mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kabiri n’ uwa Gatatu barwanye bikomeye bapfa umusore ubatereta bombi bituma umwe ajomba mugenzi we icyuma cyo mu ibere ahita yitaba Imana.

Aya mahano yabereye mu kigo Junior High School mu gihugu cya Ghana bivugwa ko uyu mukobwa wigaga mu mwaka wa kabiri ari wafashe icyuma akakijomba mugenzi we wiga mu mwaka wa gatatu mu ibere ry’ ibumuso bimuviramo kubura ubuzima.

Iyi mirwano yaba bakobwa bombi nk’ uko bivugwa n’ abandi banyeshuri yatewe nuko bapfaga umusore ubatereta bombi bigatuma buri umwe ashaka kumwibikaho wenyine ari bwo bahise barwana ku bwamahirwe macye umwe ahita abura ubuzima.

Uwitabye Imana yitwa Akua Kumah akaba yarahise ajyanwa mu ivuriro ryari hafi yikigo naho uwamuteye icyuma , Francisca Hayford we ari muri kasho ya Polisi mu gihe iperereza rikomeje ndetse akaba arimo ahatwa n’ ibibazo kuri icyo cyaha akurikiramyweho.

Related posts