Nyuma yo guhura na Perezida Paul Kagame , Perezida Tshisekedi kuri ubu yise ‘ Umutwe wa M23′ ibipupe ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Le Figaro. Nyuma yo gutangaza ayo makuru uyu mutwe wa M23 wahise ufata Umujyi wa Walikare wari umaze iminsi mu mirwano hagati wa Wazalendo , FARDC , FDLR n’ Ingabo z’ Abarundi.
Mu kiganiro n’ iki kinyamakuru , Tshisekedi, yagaragaje ko yaherukaga guhura n’ umwe muri Perezida Kagame na Sheikh Thani wa Qatar i Munich gusa ngo guhura na Perezida Kagame bikaba byarabaye mu buryo bwa Kivandimwe. Ibi biganiro bya Perezida Kagame na Felix Tshisekedi byabereye muri Qatar ,byaje nyuma yo kunanirana kw’ ibiganiro byagombaga guhuza M23 na Leta ya Congo muri Angola ari nayo Perezida wa Congo ,yahereyeho yita abagize umutwe wa AFC/ M23 ibipupe.
Amakuru avuga ko umutwe wa M23 wahise ufata Walikare!
Amakuru aturuka mu binyamakuru bya leta ya Congo avuga ko M23 yamaze gufata Umujyi wa Walikare_ Center ukaba Umujyi Mukuru muri Teritware ya Walikare y’ Intara ya Kivu ya Ruguru.
Uyu mujyi wa Walikare Center,ni ho kure mu Burengerazuba Umutwe wa M23 waba ugeze kuva watangira gufata ibice bitandukanye mu Burasirazuba bwa Repubilika iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe 2025, mu masaha y’ igitondo , Fiston Misona Tabashile ukuriye Sosiyete Sivile ya Walikare yabwiye ikinyamakuru BBC ko ‘ Bigoye kwemeza ugenzura Walikare_ center,gusa ko ku wa Gatatu n’ ijoro no mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 ,muri uyu Mujyi humvikanye amasasu’.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi baremeza ko Umujyi wa Walikare wamaze gufatwa na M23 nk’ uko na Willy Ngoma Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare yabitangaje yifashishije ifoto ya Brigadier general Gacheri ahagaze ku Gicumbi cyanditseho ngo ‘ Teritware_ Walikare.