Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Nyuma yamezi ane gusa itsinda rya Kigali Boss Babes ritangiye gusenyuka.

Umugore wumunyamideli ubifatanya n’ubushabitsi, Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model, yatangaje ko yamaze kuva mu itsinda rya Kigali Boss Babes, ni nyuma y’amezi ane iri tsinda rishinzwe

Uyu mugore wicyizungerezi yabwiye Itangazamakuru, ko yamaze gufata umwanzuro wo kuva muri iri tsinda rihurije abagore n’abakobwa batandatu [Alliah Cool, Christella, Queen La Douce, Camille Yvette, Gashema Sylivie ndetse na Alica La Boss].

Isimbi yavuze ko yavuye muri iri tsinda kubera “ubucuruzi n’inshingano.” Abajijwe niba ibi atangaza yarabonye ko byabanganira imikorere na gahunda by’iri tsinda, yavuze ‘ntacyo narenzaho’.

Ubusanzwe, Isimbi akora akazi ko kwamamaza abicishije mu mafoto akanamurika imideli ndetse yanamuritse imideli mu bitaramo bitandukanye birimo icya Collective RW week of fashion.

Isimbi agaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Closer’ y’abahanzi Meddy, Uncle Austin na Yvan Buravan.

Uyu mugore asanzwe akora ibikorwa bye bishingiye muri ‘Isimbi Group’ aho akora ibikorwa byo kuzana ibicuruzwa mu Rwanda no kubyohereza hanze.

Iki kigo avuga ko kirimo kompanyi eshatu zirimo n’izikora ishoramari, ubujyanama n’ibindi binyuranye.

Aherutse kuganira n’umwana we w’imyaka 10 amubaza niba kuba afite nyina uzwi ku mbuga nkoranyambaga hari icyo bimubangamiraho ku ishuri, umwana amusubiza ko nta kibazo bimuteye ‘kuko mfite mama mwiza ku isi’.

Isimbi avuga ko ibimufasha gukomeza gutera imbere cyane, ari umugabo we ndetse n’abana be.

Abasigaye muri Kigali Boss Babes bamaze iminsi baca amarenga ko Isimbi atakibarizwa muri iri tsinda doreko hashize igihe atagaragara mubikorwa byiri tsinda

Baserutse bonyine mu birori bya Rayon Sports, mu gitaramo cya Ally Soudy cyabereye muri Camp Kigali no mu gitaramo Diamond yakoreye muri BK Arena.

Ku rubuga rw’abo rwa Instagram bamaze kugaragaza ko Isimbi atakiri umunyamuryango.

Ubwo bari mu gitaramo cya Ally Soudy, batangaje ko bakiriye umunyamuryango mushya witwa Alice La Boss, bisa naho yaraje gusimbura Isimbi.

Uyu mukobwa yinjiye muri Kigali Boss Babes nyuma y’uko agaragaye muri filime ya Alliah Cool yitwa ‘Good book bad Cover’. Asanzwe ari umushabitsi n’umunyamideli, kandi afite sosiyete yise Axis Logistics.

Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance [Alliah Cool] wavuze mu izina rya bagenzi be yavuze ko kwinjira muri Kigali Boss Babes bisaba ‘kuba uri inshuti yacu’.

Iri tsinda ryashinzwe muri Mata 2023 ryatangiye kwigarurira benshi kubera ubwiza n’uburanga bwabarigize.

Related posts