Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyuma y’amagambo KNC yatangarije APR FC Bamwe mubafana ba Rayon Sport bakoze ibyateye gusesa urumeza abafana ba APR FC

Umuyobozi wa Gasogi United ifitanye umukino na APR FC yateye ubwoba abafana ba APR FC abatangarizako intango y’umujinya ikipe ya Kiyovu yasigaje ikipe ya APR FC ariyo igomba kuyisogongera. nkuko rero twese tubizi, ikipe ya APR FC isanzwe hangana cyane na Rayon Sport ndetse n’abafana bayo bagahangana kurwego ruteye ubwoba, ibi KNC yaje kuba atangaza byaje gutuma abafana ba Rayon Sport biyemeza kuzajya kumushyigikira kugirango azakomeze ababaze abanzi ba Rayon Sport.

Mubyukuri, ikipe ya Gasogi United isanzwe ihagamwa ni ikipe ya APR FC ariko nkuko uyumugabo Kakooza Nkuriza Charles yatangaje ko iyikipe ya Gasogi itazigera yongera gukora ikosa na rimwe imbere y’iyikipe cyane ko iyikipe ya Gasogi United ifite morale idasanzwe nyuma yuko itsinze ikipe ya Kiyovu Sport mumpera z’icyumweru gishize ibitego bigera kuri 3 byose kugitego kimwe rukumbi.

Abafana ba Rayon Sport bacyumva ayamagambo uyumugabo yatangaje ko agomba gutsinda ikipe ya APR FC abafana ba Rayon Sport baje gukora itsinda rikomeye cyane rizaba riri kukibuga rishyigikira ikipe ya Gasogi United nkuko nubundi iritsinda ryari rihari ubwo iyikipe yakinaga na Kiyovu Sport maze bikaza no kubahira bagatsinda iyikipe yari yatsinze ikipe ya Rayon Sport.

Ikipe ya Gasogi iri kumwanya 6 aho ikurikirana na APR FC iri kumwanya wa 5 ndetse ikipe ya APR FC ikaba irusha Gasogi United inota rimwe, ndetse ibi bikoba ari kimwe mubiri gukomeza uyumukino ndetse KNC akaba yahamagariye umuntu wese ukunda Ruhago ko yazaza kwihera amaso ibizabera kuri iki kibuga.

Related posts