Nyuma y’agahenge, Abanya-Iran bigabanyijemo ibice!Ibyishimo ku ruhande rumwe , impungenge ku rundi

 

Abaturage bo muri Iran bateraniye mu murwa mukuru Tehran, bitwaje amabendera n’amafoto y’umutegetsi w’ikirenga w’icyo gihugu, Mojtaba Khamenei, nyuma y’itangazwa ry’agahenge hagati y’impande zari zimaze igihe zihanganye.

Aya makuru yakiriwe mu buryo butandukanye n’Abanya-Iran, aho bamwe bagaragaje ibyishimo n’icyizere cyo kongera kubaho mu ituze, mu gihe abandi bagaragaje impungenge ku hazaza h’Igihugu.

Bamwe mu baturage bavuga ko aka gahenge kabahaye agahenge ko guhumeka, cyane cyane ko ibikorwa remezo birimo ingomero zitanga amashanyarazi byari byugarijwe n’ibitero, bityo bikaba byari guteza ingaruka zikomeye ku mibereho yabo ya buri munsi.

Gusa ku rundi ruhande, hari abagaragaza ko nubwo imirwano ishobora kuba ihagaze by’agateganyo, batizeye ko amahoro arambye azagerwaho. Hari impungenge z’uko ubutegetsi bushobora kongera gukaza igitutu ku batavuga rumwe na bwo, cyane cyane muri iki gihe ibintu byifashe nabi.

Amakuru aturuka mu itangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko bamwe mu baturage bumva aka gahenge nk’akanya gato ko kuruhuka, ariko bagakomeza kugira ubwoba bw’ibishobora gukurikiraho, harimo kongera kubura umutekano cyangwa ibihano bishobora gufatwa n’ubutegetsi.

Ibi byose bituma Iran igaragara nk’Igihugu kiri hagati y’ibyishimo by’agateganyo n’inkeke z’igihe kizaza, aho abaturage badahuje uko babona aka gahenge n’ingaruka zako kuri bo.