Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Nyuma ya raporo ya UN ishinja u Rwanda gutera inkunga M23 Denis Mukwege arasaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano by’ubukungu na Politiki

Kuwa 4 Kanama 2022 nibwo ibiro ntaramakuru bya Reuters na AFP byatangaje ko bifite kopi ya raporo y’impuguke za UN y’amapaji 131 igaragaza ibimenyetso simusiga byerekana uburyo u Rwanda mu bihe bitandukanye rwagiye rufasha umutwe wa M23 kurwana n’ingabo za Congo FARDC. Nyuma y’uko iyi raporo imenyekanye ibiyirimo itararangira ngo isohoke u Rwanda rwamaganye ibiyirimo. Umunyapolitiki Denis Mukwege kuri we asanga igihe kigeze ngo u Rwanda rufatirwe ibihano by’ubukungu, ibya Politiki ndetse n’ibyo ku rwego rwa gisirikare.

Denis Mukwege yemeza ko ibikorwa by’u Rwanda byo gufasha M23 ari ibintu bisanzwe bizwi na buri wese agasaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano ku nzego zose.

Denis Mukwege ati ” Leta ya Congo, umuryango w’abibumbye, umuryango w’ubumwe bwa Afurika ndetse n’indi miryango Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ibarizwamo bagomba kubona ko iki ari ikimenyetso cy’intambara y’ubushotoranyi u Rwanda rukora kuri Congo. Ibihano bigomba gufatwa byihuse byaba ibihano by’ubukungu, ibya Politiki ndetse n’ibyo ku rwego rwa gisirikare”.

Raporo itarasohoka y’impuguke za UN ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 iri mu biri kugarukwaho cyane n’abakuririkiranira hafi politiki yo mu Karere k’ibiyaga bigari. U Rwanda rwavuze ko rutagira icyo ruvuga kuri raporo itarasohoka ngo yemezwe ariko ruvuga ko mu gihe ibibazo by’umutwe wa FDLR ukorera muri Congo bitarafatwa nk’ibihangayikishije bugoranye ko mu Karere k’ibiyaga bigari hazaboneka umutekano urambye. Ku rundi ruhande u Rwanda nanone ruvuga ko ibibazo bya M23 ari ibibazo bireba Congo ubwayo kandi izi umuzi w’ibibazo ufitanye n’uyu mutwe.

Related posts