Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyuma ya Coloneri Bisamaza winjiye M23,abandi basirikare biyomoye kuri FARDC basanga M23. Ngibi ibyo president Felix Tshisekedi yahise akora. Soma inkuru irambuye!

Igihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo kimaze iminsi muntambara itoroshye iri guhuza abarwanyi ba M23 ndetse n’abasirikare ba leta FARDC aho aba barwanyi bavuga ko bari kurwanira uburenganzira bwabo batahawe. usibye kuba M23 irigukora byinshi bitandukanye, kumunsi w’ejo twabagejejeho amakuru avuga ko Coloneri Bisamaza wahoze mungabo za leta FARDC yamaze kugera muri M23 kugirango nawe atange umusada we.

Kurubu hari kuvugwa amakuru ko abasirikare barenga 147 baba bamaze kwivumbura kungabo za leta FARDC bakajya muri M23. aba basirikare bavugwa ko baba bamaze kujya muri M23, ni abasirikare bo mubwoko bw’abakongoman ariko bavuga ururimi rw’ikinyarwanda . nukuvugako bahuje ikibazo na M23. aba nubundi ni abanyarwanda ariko bakatiwe ho imipaka naza gashaka buhake z’abazungu baza kwisanga baba mugihugu gitandukanye n’ururimi rwabo.

Ibi byatumye aba baCongoman bakomeza gusubizwa inyuma muri byinshi, nyamara bo bakaba basaba leta kuba yabaha imyanya muri Guverinoma ndetse bakareka gufatwa nk’abanyamahanga mugihugu cyabo. ibi rero nibyo byatumye aba basirikare bava kuruhande rwa FARDC maze bagasanga bagenzi babo bo muri M23 kugirango babafashe kuba barwanira uburenganzira bwabo nkuko babukwiriye.

Ayamakuru akimara kugera kuri President Felix Antoine Tshisekedi, yihutiye guhindura uwari umukuru w’abamurinda ndetse ahindagura imyanya y’abasirikare batandukanye aho ubwoba ari bwose kuri uyumugabo nyuma yo gutekereza ko kurubu umuntu wese yamugambanira bikaba byatuma abo yita abanzi aribo M23 banakwigarurira igihugu cyose.

Nkwibutse ko kuva kuri uyuwa 2 bari muntambara ikomeye cyane, aho abasirikare ba Leta bari gushaka kuba babohoza uduce dutandukanye twigaruriwe na M23. nubwo kandi bimeze gutyo, abarwanyi ba M23 ntibahwemye gukomeza kwihanangiriza izi ngabo ndetse aba barwanyi bagakomeza kugenda batsinda ingabo za leta umusubirizo ariko bagenda bigarurira uduce dutandukanye.

Related posts