Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Nyuma y’ itabwa muri yombi rya Bruce Melodie ibitaramo yari afite i Burundi bishobora kutaba( haricyo ibitangazamakuru birimo kuvuga )

Ibitaramo bya Bruce Melodie yari afite i Burundi bishobora kutaba nyuma y’uko uyu muhanzi atawe muri yombi akekwaho icyaha cy’ubwambuzi bushukana.Bruce Melodie yageze i Bujumbura ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yakiranwa icyubahiro nk’umuhanzi ukomeye.

Nyuma y’amasaha make yaje gutabwa muri yombi na Polisi akurikiranyweho kuba hari umwe mu bategura ibitaramo abereyemo amafaranga nk’uko byatangajwe. Ikinyamakuru Akeza cyo mu Burundi cyanditse ko Bruce Melodie yafungishijwe n’umukire witwa Toussaint ufite akabari kitwa Guerra Plaza mu Kamenge, Uyu ngo hari amafaranga yari yamwishyuye mu mwaka ushize ubwo Bruce Melodie yari afiteyo igitaramo ariko kikaza gusubikwa.

Bivugwa ko abari batumiye Bruce Melodie bahombye miliyoni 30 z’amafaranga y’amarundi bari bashoye mu kumwitegura n’ibihumbi $2  bari bamuhaye mbere yo kujyayo bakaba bashaka ko ayabasubiza, gusa ngo ubwo bumvikanaga muri Polisi Bruce Melodie yemeraga kwishyura ibihumbi $2 gusa abandi nabo ntibabyemere.

Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yemeje ko Bruce Melodie yafungishijwe ijisho kubera iperereza ari gukorwaho, gusa ubu butumwa bwashyizwe kuri Twitter bwaje gusibwa nyuma.

Radio Ijwi ry’Amerika yatangaje ko umuntu ukorera muri Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yabahamirije ko nta gitaramo na kimwe uyu muhanzi ashobora gukorera muri iki gihugu.Bruce Melodie yari ategerejwe na benshi mu Burundi nyuma y’imyaka myinshi atumirwa ariko ibitaramo bye bigasubikwa ku munota wa nyuma.

Related posts