Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Nyiransengiyumva Valentine “Dorimbogo” yapfuye

Umuhanzikazi, Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka “Dorimbogo” cyangwa Vava mu biganiro byo ku muyoboro wa YouTube, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu azize uburwayi yaramaranye iminsi isaga 10.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mukobwa wari waramamaye ku mirongo itandukanye ya YouTube atanga ibiganiro ndetse akanyuzamo agahanga indirimbo, yamenyekanye ku wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024.

Mu Minsi yashize nibwo hasakaye amashusho uyu Dorimbogo, arira atabaza.

Icyo gihe mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Urugendo TV, Dorimbogo yumvikanaga ari mu buribwe, yatangaje ko arwaye igifu ndetse n’umutwe byamurembeje akaba atabasha kweguka aho aryamye mu bitaro.

Muri icyo kiganiro yasabye imbabazi abantu bose yaba yarahemukiye, aho yagize ati: ” Nintagaruka i Kigali, muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka, muzansezere neza.”

Yavuze ko agifatwa n’ubu burwayi, yari mu mujyi wa Kigali, gusa yagiye kwivuriza mu bitaro byaho asanga bimuhenda cyane ahitamo kujya ku bitaro bikuru bya Kibogora biri hafi y’iwabo [i Nyamasheke] kugira ngo byorohere ab’iwabo kumusura.

Dorimbogo “VAVA” yitabye Imana!

Related posts