Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyina w’umukungu ntabyina nabi. Ubudage buri inyuma y’ibikorwa byo kohereza ingabo  n’ibitwaro muri Ukraine yokeje umuriro kuri Putin.

Ubudage inyuma y’ibikorwa byo kohereza ingabo  n’ibitwaro muri Ukraine. Kugeze ubu muri Ukraine bamaze kwakira ibitwaro bya stroma HMV high-velocity missile, minisitiri w’Ubudage Christine Lambrecht yatangaje ko igihugu cye giteganya guha Ukrainee ibifaru 50. photo/HT TECH

Nyuma yuko Ubudage burinyuma y’ibikorwa byo kohereza ingabo n’bitwaro muri Ukraine, ingabo za Putin ziri kugenda zatswaho umuriro doreko ubu bamaze kwirukana ingabo z’Uburusiya mu mujyi wa  Kharkiv.

Umuryango wunze ubumwe UN watangaje ko hamaze gupfa abasivire 3,153 naho 3,316 bamaze gukomerekera mu intambara.

Nyuma yuko minisitiri w’Ubudage Christine Lambrecht yahuriraga mu inama n’abahagarariye ibihugu bya NATO n’umunyamabanga mukuru Jens Stoltenberg 26 Mata 2022, yatangaje ko igihugu cye giteganya guha Ukraine ibifaru 50. Ibihugu byose biri muri NATO byiyemeje gufasha Ukraine mugutanga umusanze mukibazo cy’intambara ikomeje ya Ukraine n’Uburusiya.

Kugeze ubu muri Ukraine bamaze kwakira ibitwaro bya stroma HMV high-velocity missile bifite ubushobozi bwo kuba byarasa misire 10 icyarimwe byifashishwa muguhanura indege bitewe n’ubuhanga bikoranywe mukugira ubushobozi bwo kudahushwa kubera radari byifitemo.

Amakuru dukesha theguadian.com, Ukraine yifashishije zimwe mu intwaro yakiriye imaze kwangiza ibigega bitandatu(6) bya by’amavuta, aho abasirikare b’uburusiya bari bacumbitse nintwaro zabo.

Ibifaru nkuko babyita MMPV Cheetah byoherejwe muri Ukraine bifite umwihariko ko ariho bikorerwa gusa, kubashya kwihanganira imimerere y’ikirere uko cyaba kimeze kose (mu mvura, ku izuba ndetse no murubura) bikaba byakumira ibitero biturutse kubutaka, kumazi ndetse no mu kirere, gifite n’ikoranabuhanga ryo kuba cyabona ikuntu kiri hafi yacyo cyifashishije radari.

Related posts