Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Nyaxo yasabye imbabazi nyuma yo gukora   ‘Live ya TikTok’ mu gihe abanyarwanda bari mu bihe byo kwibuka

Kanyabugande Olivier uzwi cyane  nka Nyaxo, yasabye imbabazi abamukurikira n’Abanyarwanda bose muri rusange, nyuma yo gutegura ‘Live yanyujije kuri  TikTok itajyanye n’ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Igihugu kirimo.

Iyo live yabaye ku wa 11 Mata 2025 saa tatu z’ijoro, ubwo Nyaxo yari kumwe n’urubyiruko rumukurikira, batera urwenya, n’ ugerageje kubakebura bakanga ku mutega amatwi.

Nyuma yo kuva kuri iyi live yari yakoze kuri Tik Tok , Umunyarwenya Nyaxo yasubiye ku mbuga nkoranyambagaya ze anyuzaho ubutumwa bwo gusaba imbabazi yisegura ku bakurikiye iki kiganiro ndetse n’ Abanyarwanda muri rusange.

Mu butumwa bwe yagize ati” Aka kanya nje hano gusaba imbabazi abantu mwese mwari munkurikiye kuri live nakoze ku wa 11 Mata 2025 saa tatu z’ijoro, kuri Tik Tok aho njye na bagenzi banjye twari kumwe tuvuga ibintu bitajyanye n’ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje agira ati”Nsabye imbabazi Abanyarwanda mwese muri rusange cyane cyane abo byakomerekeje ,ndasaba urubyiruko n’ ibyamamare gukoresha imbuga nkoranyambagaya neza kugira ngo duhashye abapfobya Jenoside.

Ku ruhande rw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Umuvugizi warwo, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko bagiye gusesengura ibyakozwe hakarebwa icyakorwa . Yagize ati:
Ikibanza ni ugusesengura ibyo yakoze hanyuma umwanzuro uzafatwe nyuma.”

Umuvugizi wa RIB ubwo yari abajijwe niba ubutumwa amaze iminsi atanze bwo gusaba abahanzi gukoresha imbuga nkoranyambagaya zabo barwanya abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ,abayihakana ndetse n’ abayipfobya, yagize ati” Kwigisha ni uguhozaho, Ntabwo wakwizera ko ubutumwa watanze bwumviswe na bose. Hari abinangira, gusa tuzakomeza kwigisha ariko tubijyanishe no guhana.”

Related posts