Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyaruguru:Barataka igihombo batewe n’ imbuto mbi  bahawe

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata, bavuga ko bahinze ibigori biteze umusaruro mwiza bitewe nuko bari bateye imbuto nziza y’ibigori bari bahawe nyuma bikaza kwanga no guheka kuri ubu bakaba bari kubyahirira amatungo ngo kuko ntawundi musaruro.

Bamwe mu baganiriye na Kglnews bavuze ko bahinze ibigori nk’ibisanzwe bagategereza ko biheka baraheba aho umwe yagize ati ” Twahinze ibigori nk’igihe byagatangiye guheka biragwingira ntibyava aho biri Kandi izo mbuto nizo twagiye dufata muri tubura ari zo duhinga”.

Undi muturage nawe wahuye n’iki kibazo yagize ati ” ni ubugori bwaheze hasi gahera hasi kagahita kagwingira”.

Aba baturage bakomeza bavuga ko iki kibazo bose bagihuriyeho aho imbuto bahawe bose yabapfiriye ubusa bateye ibigori bikanga guheka bagategereza bagaheba bafata umwanzuro wo kubyahirira amatungo yabo atari cyo bari bagamije bakaba bifuza ko bahindurirwa imbuto ubutaha bagahabwa imbuto zijyanye n’ubutaka bwabo .

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko ari ubwoko bw’imbuto imwe bwahuye n’iki kibazo n’ubwo bwari bwasuzumwe na RAB gusa ngo bikaba bishobora guterwa n’izindi mpamvu zitandukanye.

Yagize ati ” Ntabwo ari muri Nyabimata gusa, ni ikibazo tuzi hari no mu Murenge wa Ruramba yagaragaje intege nkeya kimwe cyo turakomeza kwegera abahinzi dufatanije na RAB mu gushyiraho imirimashuri cyangwa imirimantangarugero dukomeze no guhitamo imbuto zibereye agace runaka”.

Hegitare 40 zo mu Murenge wa Nyabimata, na Hegitare 32 zo mu Murenge wa Ruramba ,nizo zari zateweho ubu bwoko bw’iyi mbuto y’ibigori abaturage bavuga ko yabarumbiye, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bufatanije na RAB bukavuga ko bugiye gusuzuma impamvu y’ibi byose hakanashakwa igisubizo cy’ikibazo.

Related posts