Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyaruguru: Umwarimu yakubise icupa mu mutwe mugenzi we ahita yitaba Imana. Dore icyo bapfuye.

Ibiro by’ Akarere ka Nyaruguru

Mu Kerere ka Nyaruguru haravugwa inkuru y’ umwarimu wigisha muri ako Karere aho akekwaho icyaha cyo kwica mugenzi we witwa Ndabakuranye Bonaventure amukubise icupa mu mutwe ubwo basangiraga inzoga mu Kabari.

Aya mahano yabaye , ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa Moya tariki ya 12 Ukwakira 2022.

Amakuru avuga ko byabereye mu Kabari kari mu isantere yo mu Iviro mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Nyagisozi wo muri ako Karere twavuze haruguru.

Byukusenge Assoumpta, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyaruguru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Imibereho Myiza yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha ino nkuru ko Ndabakuranye Bonaventure yari asanzwe yigisha ku Rwunge rw’ Amaahuri rwa Nyantanga naho ukekwaho kumukubita icupa yigisha ku Rwunge rw’ amashuri rwa Nkakwa.

Amakuru y’ ibanze avuga ko abo barimu bombi bavuye ku kazi bajya gusangira inzoga mu Kabari baza gushyamirana. Ngo bari mu Kabari bagiye impaka baza kurwana maze Ndabakuranye Bonaventure akubitwa icupa mu mutwe na mugenzi we arakomereka cyane.

Ubwo yari akimara gukomereka yahise ajyanwa kwa muganga ku bitaro bya CHUB ngo avurwe ariko bigeze nijoro arapfa.Ukekwaho kumubita icupa yahise afatwa , kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagisozi kugira ngo hakorwe iperereza.

Related posts