Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyaruguru: Ndagijimana Xavier wari usanzwe ari umwalimu yirukanywe burundu ashinjwa kujyana abanyeshuri b’ abakobwa mu kabiri.

Akarere ka Nyaruguru

Umwalimu wigishaga ku Rwunge rw’ Amashuri rwa Runyombyi I , yirukanywe ku kazi burundu n’ ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyaruguru ashinjwa kujyana abanyeshuri b’ abakobwa mu Kabari.Icyo cyemezo kigaragara mu ibaruwa Umuyobozi bw’ Akarere ka Nyaruguru , Murwanashyaka Emmanuel , yandikiye Ndagijimana Xavier wari usanzwe ari umwalimu , ku wa 8 Nzeri 2022.

Iyo baruwa igaragaza ko akanama gashinzwe gukurikirana amakosa y’ abalimu muri iryo shuli kemeje ko uwo mwarimu yakoze amakosa yo kujyana mu kabari abanyeshuri babiri b’ abakobwa.Murwanashyaka kandi yashingiye ku ibaruwa uwo mwalimu yanditse ku wa 28 Werurwe 2022, asaba imbabazi ku makosa yakoze y’ urukururukano n’ abanyeshuri , yemera ko niyongera azahanwa hakurikijwe amategeko.

Murwanashyaka kandi yashingiye ku cyemezo cy’ inama ya Komite nyobozi y’ Akarere ka Nyaruguru yateranye ku wa 30 Kanama 2022, aho abayigize bemeje ko ahabwa igihano cyo kwirukanwa ku kazi burundu kuko yongeye gusubira mu makosa afitanye isano n’ ayo yakoze mbere. Ati“ Nkwandikiye nkumenyesha ko uhawe igihano cyo kwirukanwa ku kazi burundu nk’uko wabisabiwe n’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa yo mu kazi guhera ku wa 1 Nzeri 2022.”

Mu 2021 muri Gashyantare undi mwalimu wo kuri Rwunge rw’ Amashuri rwa Runyombyi I witwa Ndayisenga Félicien yirukanywe mu kazi burundu ashinjwa amakosa akomeye arimo guha inzoga abanyeshuri , kubasohora mu kigo nijoro no kubashora mu ngeso mbi. Icyo gihe yashinjwe guhindura abana yigisha ibirara no kubashora mu ngeso mbi; kwiyandirika no kutiha agaciro mu bo yigisha; kurangwa n’ ubusinzi ndetse no kwiha ububasha bwo gutwara abanyeshuri babiri b’ abakobwa iwe , saa yine z’ ijoro. Amakuru agera ku IGIHE dukesha ino nkuru avuga ko bwa mbere Ndagijimana yafatanywe na Ndayisenga Félicien Muri ayo makosa, ariko we asaba imbabazi arazihabwa. Yirukanywe yongeye gufatirwa mu makosa nk’ ayo.

Related posts