Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyaruguru/Muganza: Baratakamba ngo bavanwe  mu manegeka bashyizwemo  na Kompanyi ya Horizon

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru  mu murenge wa  Muganza  mu kagari ka Samiyonga,  barasaba ko  bakishyurwa imitungo yabo yangijwe  ndetse bakavanwa mu manegeka bashyizwemo  na Kompanyi ya Horizon.

Aba baturage bavuga ko iyi Kompanyi yaje  ubwo yakoraga  mu mihanda yo mu mirenge ya  Muganza na Nyabimata,    igacukura ibitaka n’amabuye  mu mirima yabo gusa ngo ntibigeze babarirwa ngo bazishyurwe ibyabo, kandi mu by’ukuri  yaranabimuye ikabajyana mu manegeka.

Nyaruguru/ Muganza: Barataka inzara batewe no kutishyurwa ibyangijwe hacibwa imiyoboro y’amazi.

Aba  baturage bavuga ko hangirikiye ibikorwa byabo byinshi byari ku butaka bwabo bakaba basaba ko babarirwa  bakishyurwa.

Nyirasengiyaremye Belisira ni  umwe mu bangirijwe yagize ati” bandimburiye imyaka, ibishyimbo byange biragenda,  banjyanira n’ubutaka, ubwo butaka nabukoreragaho bukantunga none ubu ntakintu mfite kintunga nta n’ahantu mfite nkorera”.

Mukamazimpaka Tachienne nawe ni umwe mu bagezweho n’izi ngaruka yagize ati”Inzu yange  imashini ije gucukura  kumwe itigita inzu yariyashe igiye gutemba nkinguye mukareba hose mu maguni nta nahamwe igihuriye na bya biti byashapo biri hejuru, n’amategura agenda ahirima”.

Ni ikibazo n’abaturanyi baba baturage bavugaho  ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’aba baturage ibyo baheraho babasabira ubufasha bakimurwa.

umwe mu baturanyi yagize ati” bafite ikibazo kuko nabo ubwabo ntibafite aho guca kandi ntanikintu babahaye. Kandi kuva kunzu kugera hasi aho ibimashini byacukuye harimo nka metero12,  bigaragara yuko yaba umwana atahakinira cyangwa ngo inka ihegere”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza  Tuyishime Anicet avuga ko yahuje aba baturage na Kompanyi ya Horizon ngo ubu hari kurebwa uko bakwishyurwa.

Yagize ati” Icyo kibazo  twarakimenye tujyayo tubahuza n’ubuyobozi bw’abo bari gukora umuhanda, tubasaba kumvikana kugira ngo abafite ibyangiritse byishyurwe. Ntabwo rero bumvikanye nk’uko twari twabibasabye, iyo bigenze gutyo rero hari abagenagaciro baba bemewe nibo baza bakajyena agaciro kibyo bintu n’ubutaka bitewe n’ahantu hanyuma kaboneka n’ubutaka biriho bikishyurwa”.

Aba baturage bavuga ko  baramutse bishyuwe  ibyabo byangijwe  byabafasha guhita bava mu manegeka bashyizwemo niyi Kompanyi ndetse bakivana no mubukene bubageze kure kuko kuri ubu ubuzima bwabo buri mu kangaratete.

Aba  baturage bavuga ko hangirikiye ibikorwa byabo byinshi byari ku butaka bwabo bakaba basaba ko babarirwa  bakishyurwa.

Related posts