Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyaruguru: Ibisimba bitazwi byazengereje abaturage bibarira abana n’amatungo

Ibiro by’ Akarere ka Nyaruguru

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Ngoma uhana imbibi n’u Burundi hafi y’umupaka, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bakarekarama ko hari ibisimba byabazengereje bibarira amatungo.

Umwe mu baturage waganiriye na Kglnews avuga ko kuba baturiye uyu mapaka muri aka gace bibagiraho ingaruka zitandukanye ariko cyane cyane ibisimba bibarira amatungo.

Uyu muturage utashimye ko dutangaza amazina ye yagize ati “ibisimba rwose birahari bimeze nk’ibirura biraturira abana n’amatungo natwe bakuru bikatuzaho, aho bibera bibi iyo bibonye ihene ari nk’esheshatu bipanga kuzica zose nta n’imwe bisize bikazimaraho”.

Undi muturage nawe waruhari we yavuze ko hari n’umugabo ibi bisimba byari byaraye bifashe bikamwirukankana abivuga agira ati ” iri Joro ho byafashe umugabo arataka cyane turiruka tujya kumutabara”.

Aba baturage bavuga ko ari ibikoko binini cyane buruta imbwa Kandi by’amabara atandukanye yiganjemo ay’umweru n’umukara gusa bikaba ari byinshi by’ibanda mu kurya amatungo, abana n’abakuze ngo gusa ku musozo ihene zo byazimazeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel, avuga ikibazo nk’iki gihangayikishije abaturage kiri gushakirwa umuti

Meya  Emmanuel yagize ati “Ubona ko bimeze nk’ibibwa by’ibyibihomora cyane ahantu hose hari amashyamba bikunze kuba bihari mu mirenge yose gusa twari twavuganye n’abantu bo muri RAB kugirango bashobore kuduha imiti yo kugirango tubitege nicyo tugiye gufasha abaturage “.

Meya kandi yakomeje asaba abaturage kwirinda gusohora amatungo no kubaka ibiraro bikomeye.

Ikibazo k’ibikoko birya aya matungo y’abaturage ni ikibazo bavuga ko kirahariye bagasaba ko cyakorwaho ubushakashatsi bwihariye hakamenyekana ubwoko bw’izo nyamaswa ndetse bakavuga ko hatabayeho kuzirasa ngo zicwe nta bundi buryo bwo kuzitesha

Related posts