Abikorera mu Karere ka Nyaruguru barasaba ko hashyirwa imbaraga mu ishoramari rigamije guteza imbere akarere, cyane cyane mu burezi, ubuhinzi, ubukerarugendo n’inganda, kugira ngo Nyaruguru ikomeze kwinjira mu cyerekezo cy’iterambere ry’ubukungu rirambye.
Dr. Samuel Sindayigaya, umushoramari mu burezi, avuga ko Nyaruguru idakwiye gusigara inyuma mu bijyanye n’amashuri makuru na za kaminuza, kuko abaturage bayo bakwiye kubona amahirwe yamasomo ahendutse kandi hafi.
Patrick Mutangana, umushoramari mu buhinzi bwicyayi, arasaba ko haba ubufatanye bukomeye hagati y’Akarere, RDB n’abahinzi kugira ngo ubuhinzi bwicyayi bwagurwe kandi butange umusaruro urambye.
Ku rundi ruhande, Ntirisesa Ildephonse, umutubuzi wimbuto zibirayi, asaba abashoramari kwinjira muri uru rwego, kuko ibirayi bya Nyaruguru byagaragaye ko bifite ubuziranenge kandi bishobora kuba igisubizo ku guhenda kwibirayi ku isoko ry’u Rwanda.
Abashoramari bifuza ko Nyaruguru yubakirwa uruganda rwibiryo byamatungo, kuko ari kimwe mu bibazo bikomeye byugarije aborozi bo mu karere.
Umuyobozi wAkarere wa Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ryubukungu, Gashema Janvier, avuga ko buri mwaka Nyaruguru yakira abantu barenga miliyoni 1.2, aha bakaba bakeneye ama hoteli, amaresitora n’ahandi ho kwakirira abantu. Ubu hari ibyumba 496 byonyine, bikaba bikenewe kongerwa mu buryo bw’ihuse.
Nyaruguru ni ubutaka bukorerwaho ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana. Kibeho niho honyine muri Afurika Kiliziya Gatolika yemeje ko habereye amabonekerwa. Mu myaka itatu ishize, hakiriwe abarenga ibihumbi 600, ariko kubera ibikorwa remezo byiyongereye, uyu mubare warikubye. Intego ni uko mu myaka itanu hazajya hakirwa abantu miliyoni 15 ku mwaka.
Akarere gafite kandi ishyamba rya Nyungwe riherutse kwandikwa mu murage w’Isi na UNESCO, ndetse kikaba igicumbi cy’umuhamirizo w’ intore, umuco ukomoka muri Nyaruguru, aho hateganyijwe kubakwa igicumbi cyihariye cyawo.
Michelle Umurungi, umuyobozi ushinzwe imari muri RDB, ashimira ubufatanye Akarere n’abikorera bagirana, avuga ko Nyaruguru ifite amahirwe menshi atarabonerwa ishoramari.
Yibukije ko RDB ifite inshingano zo gutanga amakuru ajyanye n’isoko n’amahirwe yishoramari,guhuza abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa guteza imbere ubukerarugendo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda,gutanga serivisi zose zishoramari muri One Stop Center harimo na licences zirenga 400 no kurohoreza abashoramari mu misoro igamije kuborohereza imishinga yabo.
Minisitiri wIbikorwa by’Ubutabazi, Gen (Rtd) Albert Murasira, avuga ko iterambere ry’akarere rishingira ku gushyira mu bikorwa ibyatuma abashoramari babona ahantu haboroheye hari ibikorwaremezo, amategeko asobanutse, serivisi nziza n’imiyoborere myiza.
Avuga ko ubufatanye bwa Leta n’abikorera ari wo musingi w’iterambere rirambye, kandi rigomba kugirira inyungu abaturage.
Akarere katangaje ko kagamije guhinga ubutaka bwose budahingwa, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi ku gipimo cya 50%. Ibi bizajyana no kongera inganda zitunganya umusaruro.
Nyaruguru itangaza ko ikeneye abashoramari mu buhinzi bwicyayi, ibirayi nikawa, Inganda zibiryo byamatungo, Amacumbi n’amahoteli, Ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana n’ ingufu zamashanyarazi zituruka ku migezi myinshi ihari.Akarere gashimira RDB uruhare rugaragara mu gukurura abashoramari no guteza imbere iterambere ry’akarere.


