Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyaruguru: Abagabo barembejwe n’ iminyafu bakubitwa n’ abagore babo, bahise bashinga akagoroba k’ abagabo byakomeye!

Mu Karere ka Nyaruguru ,  mu Murenge wa Ngera ,  haravugwa inkuru y’ abamwe mu bagabo barembejwe n’ inkoni bakubitwa n’ abagore babo ,  byahise bituma aba bagabo bashinga ” Akagoroba k’ abagobo” rigamije kurandura ihohoterwa ribakorerwa n’ andi makimbirane yo mu muryango.

Mu buhamya bwa bamwe, bavuga ko mbere yo kurema itsinda, bari barabaswe n’ubusinzi ndetse no guca inyuma abagore babo, bigatuma mu ngo hahora intonganya ndetse bamwe bagakubitwa n’abo bashakanye.Umwe yagize ati”Aho tugereyemo twarigishanyije, bakatwigisha bihagije.Ubu ingo turimo nk’abantu bamaze kugera mu itsinda bimeze neza.Baraduhohoteraga ariko aho tumaze kwiga, biragenda neza. Turi gushaka abandi kugira ngo bahinduke nkuko twahindutse.”

Undi nawe atiTwagiraga amakimbirane cyane yaterwaga n’ubushoreke n’uburaya.Nashatse umugore, nta sezerano twagiranye. Ariko aho maze kwigishwa, ubu twarasezeranye muri leta no kwa padiri.Ubundi nari umuntu w’umusinzi,hamwe nta bona ikaye y’umunyeshuri ariko ubu ndatekanye.”

Inkuru mumashusho

Undi mugabo wo muri uyu Murenge avuga ko ataragana iri tsinda, urugo rwari rwarabaswe n’ubukene n’amakimbirane.AtiNafataga amafaranga yagatunze urugo, nkayajyana kuyabitsa mu kabari,abana ntibagire imibereho myiza.Nyuma yo kujya mu itsinda narahindutse. Ubu amafaranga tubitsa mu itsinda, ndayazana,nkayakoresha neza.”

Murwanashyaka Emmanuel,Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko aka kagoroba k’abagabo ari agashya, kazafasha kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo.Ati”Ibi ni byiza cyane , ni n’agashya kagomba gukwira ahandi.Niba baratahaga batinze bagiye mu kabari bagakubitwa, ubu bakaba bajya mu kagoroba,bakaganira iterambere ryabo, ni ibintu byiza tugomba no gushyigikira.Ingamba zo kurwanya ihohoterwa, ni ubukangurambaga busanzwe tugomba kugirana yaba inzego bwite za leta, abajyanama , abafatanyabikorwa, mu nteko z’abaturage, mu mugoroba w’ababyeyi nabo ibi bigenda bigarukwaho.”

Ibiza ku isonga bituma abagabo n’abagore bahohoterana birimo ubusinzi, kutumvikana ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo, gucana inyuma kw’abashakanye ndetse n’imyumvire mibi y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.

Muri ako kagoroba k’abagabo mu Murenge wa Ngera, baganira n’ibijyanye n’iterambere ndetse bagakusanya amafaranga abafasha kwiteza imbere no kuguriza umunyamuryango ubyifuza kugira ngo agire icyo abamarira.

Related posts