Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyaruguru: Abagabo babiri bagwiriwe n’umukingo umwe arapfa

 

Mu mudugudu wa Kubitiro, mu kagali ka muhambara, mu murenge wa Cyahinda, mu karere ka Nyaruguru, abagabo babiri bagwiriweho n’umukingo, umwe arapfa undi arahavunikira bikomeye.

Ni impanuka yabaye ku itariki 19 Mata 2024, aba bagabo bombi bari barimo kwasa igiti cyaraye kigushijwe n’imvura kigwa mu mukoki, umukingo uhita ubaridukira hejuru, bikimara kuba, nyuma gato bakuyemo umwe wari ugihumeka ariko yazahaye, naho undi akomeza gushakishwa nawe aza kuboneka ariko yari yamaze gupfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uko umukingo wagwiriye aba bagabo bari mu mukoki, akomeza agira inama abaturage kujya bitwararika ntibajye ahantu babona hashobora kubateza ibyago, ndetse ko bakwiye no kugira amakenga yo kureba niba ubutaka budashobora kuriduka, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura, ndetse yihanganishije ababuriye ababo muri iyi mpanuka.

Ati “Ahantu bano bagabo bagiye kwasa igiti biragaragara ku maso ko ari habi, birakwiye ko abantu bakuru bagomba kwigengesera ntibishore ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga”.

Muri iyi mpanuka haguyemo Bikorimana François wabanje no kubura nyuma aza kuboneka yapfuye, undi ni Mugisha Albert we wabonetse ugihumeka, gusa
yahise ajyanwa ku bitaro bya Munini, kuko nawe yari yanogekaye.

Related posts