Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyarugenge:Umukecuru yafashe umwanzuro wo gusambura inzu ze nyuma yo kutumvikana n’abapangayi be.

Kuri uyu wa gatanu tariki 08 nzeri 2023 mu kagari ka kabeza ho mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge nibwo umukecuru witwa Yankurije clementine wari ufite inzu akodesha yafashe umwanzuro wo gusenya zimwe murizo ndetse izindi azishyiraho ingufuri.

Inkuru mu mashusho

Umwe mu bapangayi twaganiriye nawe witwa yagize “ati nari maze umwaka mba hano gusa mu minsi ishize uyu mukecuru dukodeshaho yadusabye kumwishyura amezi abiri icyarimwe tumubwira ko ntabushobozi bwo kwishyurira rimwe amezi abiri bampa iminsi cumi 15 yagombaga kurangira ku itariki 04 nzeri 2023 gusa icyo gihe kigeze nari nabonye ayo mafaranga ndebye ubuyobozi ngo bumuze nawe mwishyure baranga none uyu mukecuru yafashe umwanzuro wo kudusenyeraho rwose mudufashe mudukorere ubuvugizi.

Gusa kimwe n’abandi bapangayi twaganiriye na bo bemeza ko uyu mukecuru ibyo ataribyo ndetse ko byatijwe imbaraga n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari cyane ko uyu mukecuru we avuga ko ibyo yakoze yabiherewe uburenganzira gusa aba bapangayi banakomeza basaba ko bakirerwa ubuvugizi bagahabwa iminsi 15 iteganwa bagashaka izindi nzu zo kubamo bakava aho amahoro.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabeza adutangariza ko ntacyo yavugana n’itangazamakuru niko guhita tuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Madamu Mukandoli M.Grace adutangariza ko icyo kibazo agiye kugikoraho ndetse akanabaza umuyobozi w’akagari icyo yagikozeho gusa anavuga ko ntamuturage wagakwiye gufata umwanzuro ugayitse nk’uwo.

Related posts