Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyarugenge,Haravugwa urupfu rw’ umwana wishwe n’ amazi

 

Mu Murenge wa Gitega, mu Kagari ka Kinyange, mu Mudugudu w’ Isano, mu Karere ka Nyarugenge, haravugwa inkuru y’inshamugongo, nyuma yaho umwana yapfuye urupfu rutunguranye ubwo umuvu w’ amazi wo muri ruhurura yamutwaraga.

Iyi nkuru ibabaje yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2024, nibwo uyu mwana yishwe n’ aya mazi.

Yakomeje agira ati” Uko yabyinagiraga aho hantu ni nako umuvu w’amazi warushagaho kwiyongera, amazi abaye menshi ahita amuraha, amurashye abandi bana baza biruka, uwasaga nkaho ari mukuru agerageje kumukurura aho yari yafashe amazi abarusha imbaraga ahita amuhurudukana arabura noneho bahita batangira gutabaza aribwo twamenye amakuru dutangira gushakisha dufatanyije n’inzego z’ubuyobozi zibanze ariko n’ubundi biba iby’ubusa”.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, ku murongo wa telefoni yahamirije iby’iyi nkuru y’incamugongo BTN, aho yayitangarije uko bamenye amakuru n’icyakurikiyeho nyuma yo kuyamenya.

Agira ati” Mbere na mbere twihanganishije umuryango wa nyakwigendera, Nibyo koko amakuru y’urupfu rwe twayamenye nyuma yuko abaturage babitumenyesheje. Icyo gihe twahise tugera kuri iyo ruhurura dusanga nyakwigendera wigaga mu Kigo cy’amashuri abanza cya Gitega mu mwaka wa 2 yamaze gushiramo umwuka, hahita hakurikiraho igikorwa cyo kumuzamura muri iyo ruhurura, umurambo we uhita ujyanywa mu Buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru gukorewa isuzuma.

CIP Gahonzire ushimira cyane abaturage batanze amakuru, yaboneyeho gutanga ubutumwa ku baturage batandukanye barimo ababyeyi ku gukomeza kurinda cyane abana kwegera ahantu haca amazi harimo ruhurura byu mwihariko mu gihe cy’imvura kuko hari abakunze kugaragara bakinira hafi y’amazi.

Ati” Turasaba abaturage batandukanye barimo ababyeyi ku gukomeza gusigasira ubuzima bw’abana babarinda kwegera ahantu haca amazi cyane cyane mu gihe cy’imvura, n’abana ubwabo turabasaba kwitwararika ndetse n’abakuru kuko amazi menshi yabatwara.

Umuryango wa nyakwigendera waboneyeho gushimira cyane abaturage bawubaye hafi kuva igihe umwana aburiye, guherekeza nyakwigendera ndetse n’abakomeje kubafata mu mugongo.

 

Related posts