Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyarugenge: Umunyeshuri wo muri Kaminuza yafatanywe urumogi. Dore uko yisobanuye biratangaje

Kuri uyu wa Gatandatu mu masaha ya nimugoroba tariki ya 29 Ukwakira 2022, nibwo mu Murenge wa Muhima wo mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali , hafatiwe umusore uri mu kigero cy’ imyaka 27 y’ amavuko wiga muri imwe muri Kaminuza iherereye mu Karere ka Musanze , aho yari arimo gushakisha umukiliya ugura udupdunyika 100 yari akuye muri aka aKarere yigamo twavuze.

Amakuru avuga ko uyu musore yafatiwe hafi y’ ibagiro riherereye Nyabugogo arimo gushakisha ugura udupfunyika 100 tw’ urumogi yari akuye i Musanze. Bamwe mu batangabuhamya babwiye Ikinyamakuru IGIHE dukesha ino nkuru ko uyu musore akimara kubona ko agiye gufatwa yahise ahagarika umumotari ngo agende ariko abanyerondo bamubera ibamba.

Byiringiro Innocent , yagize ati“ Yari yakuye urumogi i Musanze aje kurugurishiriza hano noneho nibwo igihe yari ategereje umukiliya bari bavuganye yashidutse abanyerondo bamufashe bahita bahamagaza imodoka y’umutekano.”

Umwe mu banyerondo utarifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko ari abaturage babahaye amakuru y’uko uyu musore ari gushakisha umukiliya ugura urumogi yari akuye i Musanze.Yagize ati “Ni umuturage wari ufite amakuru y’uko hari umusore ufite urumogi ku muhanda wabitubwiye atubwira ko ari guhamagara umuntu uza kurutwara kugira ngo asubire i Musanze aho yari avuye duhita tuza atubonye ashaka kurira moto nibwo twayimukuyeho tumuzana aha ku murenge.”

Uyu musore wafatanywe urumogi yabwiye kiriya kinyamakuru twavuze haruguru , ko atari urwe ari urw’abasore bari kumwe.Ati “Iri tabi ntabwo ari iryanjye baraje basanga ndi kunywa isigara noneho abasore bari barufite bariruka barujugunya hasi aba banyerondo bahita bamfata bavuga ko ari urwanjye.”Yongeyeho ko asanzwe yiga muri Kaminuza ihererye i Musanze ndetse yari yaje i Kigali mu rwego rwo kwimenyereza umwuga (stage).

Mukandori Grace, Umunyamabangga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, , yavuze ko uyu musore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.Ati “ Kuko mu Karere tumaze iminsi turi mu kwezi kw’imiyoborerere myiza n’ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa byadufashije gukuramo ingero nyinshi tuzifashisha mu bukangurambaga bwo kurwaya ibiyobyabwenge dufatanyije n’inzego z’umutekano dukaza imikwabo, bitewe n’uko twanashishikarije abaturage gutanga amakuru byatumye batubwira ko hari ufite ibiyobyabwenge turabimufatana.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge bikigaragara muri uyu murenge wa Muhima ndetse ariyo mpamvu bari gushyira imbaraga mu guta muri yombi ababicuruza.

Uyu musore ubwo yari amaze gutabwa muri yombi yahise ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Rugenge iherereye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Related posts