Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyarugenge: Umugore yakubise umugabo we bigezanaho amakura amenyo, abari baje gukiza bakizwa n’ amaguru.

 

 

Mu Karere ka Nyarugenge haravugwa inkuru itangaje ariko inateye agahinda naho umugore utuye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, yakubise umugabo we amukura amenyo abiri yo hasi, bitungura benshi. Ni amahano yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2023.

Inkuru mu mashusho , irebe uko byari byifashe byakuye benshi umutima

Amakuru avuga ko mugore yagiranye amakimbirane n’umugabo we ahita agira umujinya aramukubita bikomeye ku buryo umugabo yangiritse amenyo akavamo.Uwitwa Harindintwari Innocent yavuze ko uyu mugore yasezeranye byemewe n’amategeko n’umugore ngo ariko batari bakibana kubera ko bahoraga barwana. Mu magambo ye yagize ati” Ati “Kubera ko umugore yari yaramuhunze rero uwo mugabo yamusanze aho yamuhungiye bararwana amukura amenyo abiri.”

Yongeyeho ko uwo mugabo bahise bamujyana ku Kigo Nderabuzima cy’i Mwendo kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze.Nyuma y’uko uyu mugore akuye amenyo umugabo we, yahise atabwa muri yombi ubu afungiye kuri stasiyo ya RIB ya Karama.

Related posts