Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyarugenge igendwa n’ abayizi! Bavuye i Nyagatare bamaze kwiba moto y’ umuturage bagikubita ikirenge i Kigali bahita bafatwa bataratangira kuyigabana

 

Mu Karere ka Gasabo , Polisi y u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage bafashe abagabo bakekwaho kwiba moto y’ umuturage wo mu Karere ka Nyagatare .

Aba bagabo bafashwe uko ari batatu harimo uw’imyaka 26, uwa 27 n’uw’imyaka 28 y’amavuko, bafatiwe mu cyuho mu Mudugudu wa Zindiro, Akagari ka Kinyaga mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo bafite moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango RF948A yibwe mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

 

SP Sylvestre Twajamahoro,Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko gufatwa kwa bo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wo mu mu Mudugudu wa Zindiro.Ati “Umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Zindiro yababonye barimo kuyishakira umukiliya agira amakenga kuko yabonaga ari nshyashya kandi bayigurisha amafaranga macye (ibihumbi 450Frw) ndetse nta n’ibyangombwa byayo bafite ahita abimenyesha Polisi.”

Aba bagabo ubwo bari bamaze gufatwa umwe muri bo yiyemereye ko yayibye mu rugo yakoragamo mu Karere ka Nyagatare, yifatanya na bagenzi kugira ngo babashe kuyigeza mu Mujyi wa Kigali aho bari buyigurishirize.

SP Twajamahoro yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye moto ifatwa itaragera kure, akangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare ku bo bacyetse kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.Kuri ubu abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kimironko, mu gihe moto bafatanywe hagishakishwa nyirayo ngo ayisubizwe.

Related posts