Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyarugenge: Ibyo abanyerondo bakoreye umubyeyi byashenguye benshi.

 

Byabereye ku kiraro kigabanya umurenge wa Kanyinya n’umurenge wa Kigali yombi iherereye mu karere ka Nyarugenge ahazwi nko kuri Arsenal, aho amarira yari menshi ku baturage bose bari bashungereye uyu mubyeyi wasunitswe munsi y’ikiraro amariran ari menshi kuri bo ndetse bumiwe cyane.

 

Bivugwa ko imodoka y’umurenge wa Kanyinya yamanutse ikagera aho kuri Arsenal mu murenge wa Kanyinya hari gukorerwa ubucuruzi busa nk’ubutemewe, bagatangira kubirukana cyane naho uyu mubyeyi warutwite akiruka abahunga umwe mu banyerondo akamwirukaho ashaka kumwambura indobo yacururizagamo bangiya, naho undi yayimwima agafatiraho amusunikira munsi y’ikiraro.

Inkuru mu mashusho

Ubwo BTN dukesha inkuru yahageraga ngo yasanze uyu ubyeyi ahumeka insigane abaturage bamworoshe agatenge aryamye.

Aba baturage basaba ko aba banyerondo bagakwiye kujya biruka ku bisambo kurenza uko bakirutse kubaturage bibaza impamvu ya byose niba kandi uyu muturage ari bubeho.

Bakomeje bavuga ko batewe n’agahinda gakomeye n’iyi modoka y’umurenge yaririmo uyu munyerondo ngo nyuma yo gukora ibi igahita ifata umwanzuro igashyiramo abanyerondo bayo bose ikavanamo akayo karenge nyamara umuturage agasigara aryamye aho ngaho nk’aho bagafashe umuntu bakaba bamujyana kwa muganga.

 

Uwanyirigira Clarisse, avugana na BTN yabanje kubabwira ko atabumva neza maze abasaba kohereza ubutumwa bugufi, gusa kugeza ubwo hasozwaga gukora iyi nkuru yaratarasubiza ubutumwa yohererejwe kucyo bateganya gukorera uyu munyamakuru wagaragayeho iki kibazo.

 

Ni mu gihe ku rundi ruhande ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwo bwanyujije ku rukuta rwa twitter kagira kati “Uyu mudamu yarari gukora ubucuruzi bw’akajagari, abonye abanyerondo baje ariruka abahunga yikubita hasi, hahamagajwe ingobyi y’abarwayi(Ambulance)ubu yagejejwe kwa muganga”.

 

Nubwo koko uyu mubyeyi yaje gukurwa aha ngaha n’imbangukiragutabara ubona ko arembye, abaturage bavuga ko we yahamaze igihe kingana nk’amasaha abiri mu gihe byakozwe n’ubuyobozi bakagombye kuba bafashe imodoka y’umurenge w’isuku y’umurenge wa Kanyinya ari nayo yabigizemo uruhare bakaba bamugeza kwa muganga hakiri kare dore iyi modoka ngo yanaguzwe ku ruhare n’abaturage.

Related posts