Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyarugenge: Abayobozi akabo kashobotse abanyereje umutungo wa Leta ,bari mu maboko ya RIB

 

 

Mu Karere ka Nyarugenge , haravugwa inkuru y’ Abayobozi batawe muri yombi n’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha, RIB, bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta ,ibyaha bakoze mu bihe bitandukanye .

Inkuru mu mashusho

Nk’ uko tubikesha ikinyamakuru Umuseke ngo abatawe muri yombi ni uwtwa Nkurunziza Alexis na Twagirayezu Baltazar batawe muri yombi tariki 15/09/2023.Nkurunziza ni umukozi w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe imyubakire, naho Twagirayezu ashinzwe gukurikirana imyubakire y’amashuri mu Karere.

Bakurikiranyweho ibyaha bibiri (2), icyo kunyereza umutungo, n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruvuga ko ibyaha bakekwaho babikoze mu bihe bitandukanye.

Imitungo yanyerejwe igizwe n’imifuka ya sima 418 ifite agaciro k’amafaranga miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu (Frw 4,389,000).Iyi mifuka ya sima yari igenewe kubakishwa amashuri mu Karere ka Nyarugenge.

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Nyamirambo mu gihe dosiye yabo iri gutunganwa ngo yohererezwe mu Bushinjacyaha.RIB ivuga ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha, birimo ibyo gukoresha umutungo wa Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akawukoresha mu nyungu ze bwite.

Related posts