Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyarugenge: Abayoboke b’ Itorero rya ADEPR baguye igihumure ubwo barimo kuramya no guhimbaza Imana haza umugore azunguza igitambaro kiri mu mabara akoreshwa n’abaryamana bahuje ibitsin**a none ubuyobozi bwabuze ayo bucira nayo bumira

Abayoboke b’Itorero rya ADEPR baguye mu kantu ndetse banacika ururondogoro nyuma yo kubona Umunyamerika mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge azunguza igitambaro kiri mu mabara akoreshwa n’abaryamana bahuje ibitsina.

Inkuru mu mashusho

Ibendera uyu munyamerika yagaragaye afite mu rusengero rwa ADEPR niryo risanzwe rikoreshwa n’abaryamana bahuje ibitsina riri mu mabara y’umutuku, orange, umuhondo, icyatsi kibisi, ubururu n’ikijuju (Move).

Nyuma y’uko bibaye amashusho y’uyu mugore azunguza iki gitambaro imbere y’abari mu rusengero, akomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batebya ko ADEPR yaba yahaye ikaze ikizira.

Ariko nubwo bimeze bityo ubuyobozi bw’iri torero bugaragaza ko budashobora gukorana n’abaryamana bahuje ibitsina cyangwa ababushyigikira mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ushobora kwibaza uburyo uyu mugore yageze mu rusengero ariko uko byagenze ubwo yari kumwe n’itsinda ry’abahanga mu miririmbire, bari guhugura abaramyi b’abanyarwanda kandi bageze mu gihugu ku butumire bw’Itorero rya ADEPR.

Ni itsinda ry’abantu batandukanye barimo abacuranzi, abaririmbyi ndetse n’abandi bafite ubuhanga mu birebana no kuramya no guhimbaza Imana baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas.

Ubwo bari bari kuririmba indirimbo rero  umwe mu bagize iri tsinda yafashe igitambaro mu ntoki, atangira kukizamura gahoro gahoro bigeraho akizunguzanya ibyishimo, Ariko nyuma y’amasegonda make abikora, amashusho yerekana Umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaie, yegera uwo mugore ndetse amubuza gukomeza kuzamura icyo gitambaro.

Pasiteri Ndayizeye mu kiganiro yatanze yagize ati “Ni itsinda ry’abigisha mu bijyanye no gucuranga no gutunganya mu rusengero n’abandi bashyitsi. Twari twabatumiye ariko nabonye atangiye kukizunguza ndatungurwa ni yo mpamvu nagiye kumuhagarika.”

Ndayizeye kandi yavuze ko badashyigikira ubutinganyi cyangwa ngo bakorane n’umuntu ushaka kubushyigikira. Aho yagize ati “Icyo abantu babanza kumva ni uko Itorero rya ADEPR tudashyigikira ubutinganyi kandi ntirinakorana n’abatinganyi cyangwa ababushyigikira, N’iyo umuntu agiye kuza mu bo dukorana mu byo tumubaza harimo no kumenya uruhande rwe ku birebana n’ubutinganyi, Iyo dusanze abushyigikira ntabwo dufatanya mu bikorwa by’itorero kuko bihabanye n’ibyo twemera n’ijambo ry’Imana ryemera.”

Pasiteri kandi yagaragaje ko nk’itorero ridashobora gukoresha inkunga y’abashyigikira ubutinganyi cyane ko ari Itorero ryigenga ritagira iryo rishamikiyeho ryariha amabwiriza nk’uko bijya bigenda ku yandi madini.

Pasiteri Ndayizeye kandi yagaragaje ko uyu mugore wazunguzaga iri bendera ataryamana n’abo bahuje igitsina, ngo kuko mbere y’uko we na bagenzi be batumirwa mu Rwanda babanje kubigaho. Aho yabivuze muri aya magambo “Nkibona atangiye kukizunguza, nahise mbona amabara asa n’ay’abatinganyi ariko nari mbizi ko atari we kuko mbere y’uko baza nari nzi ubuhamya bwabo rero natunguwe no kubona akizamuye njya kumubuza gusa nyuma naganiriye na we ambwira ko atari umutinganyi, atabwamamaza kandi atabushyigikiye ndetse akaba n’umubyeyi ufite abana.”

Ibi bikimara kuba bamwe mu bayoboke b’iri dini bagize icyo batangaza aho nk’umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge, Ev. Eliab Munyemana yatangaje ko ibyabaye nubwo ari ibintu bidasanzwe ariko byari kuba igikuba iyo baza kumureka agakomeza kwidegembya.

Nuko mu mugomba ye agira ati “Nkimara kubona ko muri ariya mashusho, umushumba yagiye kumubuza, nabonye ko itorero ritabishyigikiye iyo ataza kumubuza nibwo byari kuba ari ibindi. Njye numva ko kugeza kiriya gitambaro hariya bingana n’uko undi muntu wakoze ibyaha runaka yahinjira kuko ntawe usubizwa inyuma.”

Gusa kuri ubu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje kutishimira imyitwarire y’uriya mugore ndetse bavuga ko ibyakozwe ari ikizira.

Nk’umuyobozi w’ururembo rw’umujyi wa Kigali mu Itorero rya ADEPR, Pasiteri Rurangwa Valentin, yagaragaje ko bitamunejeje ariko ashimangira ko Itorero ridashobora gukorana n’abatinganyi cyangwa ababwamamaza.

Gusa ugerageje gusesengura ariya  mashusho ubona ko ubwo yafataga ririya bendera yacunganaga n’abantu mu kurirambura ndetse akabikora nk’ufite icyo yashakaga kugeraho mu buryo bwe.

Nyuma y’uko ibi bibaye Pasiteri Ndayizeye yavuze ko yifashishije umuyobozi w’itorero basengeramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amwemerera ko atari abatinganyi.

Yakomeje kandi avuga ko kuba bari basanzwe bazi ko atari abatinganyi n’ubuyobozi bw’itorero basengeragamo bukabihamya, ibyabaye bitatuma badakomeza gukorana na bo.

Abo bavugabutumwa urugendo rwabo mu Rwanda bitenganyijwe ko ruzasozwa ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023 ntagihindutse.

Related posts