Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza:Uwakekwaga n’ abaturage ko abiba, yafatiwe mu cyuho bahita bamwica

 

Kuri uyu wa 8 Mutarama 2024, Umugabo witwa Nshimiyimana Vianney Alias Amani wo mu Mudugudu wa Marongi, Akagari ka Butansinda, umurenge wa Kigoma wo mu karere ka Nyanza yafatiwe mu cyuho n’abaturage atobora inzu ashaka kwiba baramukubita ahasiga ubuzima.

Nzayabo Venuste ni umuturage wari wegereye aho ibi byabereye yasobanuye uburyo nyakwigendera Alias yafatiwe mu cyuho acukura inzu ashaka kwiba ihene n’ibigori anavuga uburyo muri aka gace ubujura bw’aho bumaze gufata intera.

Nzahayo yagize ati “Uwo mujura nyine yafashe ibyuma acukura inyuma y’inzu hari harunzemo ibishyimbo uko acukura ibitaka byihonda ku bishyimbo, bumva araseseye ageze mu nzu baba bamusanzeyo arabarwanya nyine aba ariwe ubigenderamo”.

Nzahayo yakomeje avuga ko abajura nk’aba bamaze kuba benshi muri aka gace batuyemo mu murenge wa Kigoma aho abaturage bahinga imyaka yabo nk’ibigori ariko abajura bakabatanga kubisarura kimwe n’iyindi myaka.

Meya w’ Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko Nyakwigendera yabanje kuza kwiba bwa mbere agateshwa akiruka gusa ngo akaza kugaruka kwiba bikamuviramo urupfu.

Meya yagize ati “Nyiri urugo atatse abaturage barahurura, basanga arimo agundagurana (umujura) n’uwari wahageze mbere agiye gutabara, ariko birangira umuturage bamukubise arapfa.”

Meya yakomeje avuga ko inzego zishinzwe iperereza zatangiye akazi kazo kugira ngo bakurikirane iby’urupfu rwa nyakwigendera wabuze ubuzima.

 

Abaturage bo mu karere ka Nyanza bavuga ko ibi bisanzwe bihaba ku bwinshi bakaba ariho bahera basaba ubuyobozi ku bacungira umutekano hakazwa amarondo ya nijoro kuko kuri ubu ntayo.

 

 

Iyi ni inzu umutarage yafatiwemo agiye kwiba.
Ubujura bw’amatungo buriganje muri aka gace

 

Abaturage bakeka ko iyi hene ariyo yari agiye kwiba

Nshimiyimana Francois i Nyanza / Kglnews

 

 

Related posts