Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza:Inkuru y’ inshamugongo umwana w’umukobwa wari wagiye koga ubuzima bwe bwarangiriye mu Kidendezi.

Mu mudugudu wa Kibaga mu kagari ka Gahondo Mu murenge wa Busasamana wo mu karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi witwa Iradukunda Christine waguye mu kidendezi cy’amazi.

Inkuru mu mashusho

Abatuye aho ibi byabereye bakaba bavuga ko uyu nyakwigendera yari asanzwe abana na Sekuru bagakomeza kandi bavuga ko uwo mwana w’umukobwa yaguye mu kidendezi cy’amazi agahita ahaburira ubuzima.

Mu kiganiro n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bwana Egide Bizimana yadutangarije ko nyakwigendera yari yajyanye koga na bagenzi be.

Aho mu magambo ye yagize ati “Uriya mwana hari abo bari barikumwe bagiye koga  mu kidendezi niko kutumenyesha ko apfuye natwe tumenyesha urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).”

Umuyobozi kandi yakomeje asaba ababyeyi kujya bacunga abana babo ndetse  bakabarinda kuba bajya ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga

Related posts