Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza:Abaturage bari mu byishimo nyuma yibyo bakorewe na sosiyete y’itumanaho ya Airtel.

 

Kuri uyu wa 04 Ukuboza 2023 nibwo mu karere ka Nyanza kuri Stade ya Nyanza hateraniye abaturage benshi batandukanye bahurijwe hamwe no kwakira Telephone zigezweho za SmartPhone bahawe na Airtel -Tigo ku nkunga y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda His Excellence Paul Kagame.

Nk’uko byagaragaye ko bigoye ko umuturage yakwigondera Telephone igezweho mu muryango, nicyo cyatumye hatekerezwa kuri iyi gahunda yo gufasha muryango, buri muryango ugahabwa telephone imwe kdi iri kumwe n’amayinite yayo yo guhamagaza na Murandasi aho umuryango uzajya ushyiramo amafaranga igihumbi yonyine agahamagara inshuro zose ashaka ku murongo yose ndetse na Murandasi mu gihe kingana n’ukwezi. Nigushira agashyiramo ikindi gihumbi bigasubira uko.

Abaturage basobanuriwe Ibyiza byo gutunga SmartPhone no kuzikoresha by’umwihariko abo mu karere ka Nyanza biganjemo abacuruzi Cyane ko ari no ku gicumbi cy’umuco Nyarwanda ko bazajya bifashisha Telephone bahawe mu kwamamaza ibikorwa byabo ndetse bikagera kure henshi hashoboka bifashishije Murandasi.

Bamwe mu baturage bahawe Telephone bavuze ko bishimiye Cyane Ibi byiza bagezeho kandi ko bagiye gukora ibishoboka byose bakabyaza umusaruro telephone zabo bahawe bakanarushaho gukunda Cyane umuyoboro wa Airtel -Tigo

Henriette Ndimuto wo mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kibinja we yagize ati “Ndishimye Cyane, nakunze Airtel kurusha mbere , ubu ngiye kujya mbona amakuru bitangoye Kandi nkurikije uko banyigishije kuyikoresha ntabwo byangoye Cyane, ndishimye rwose”.

Hategekimana Jeredi wo mu murenge wa Kigoma we avuga ko ashimira Cyane Perezida wa Repubulika wamuhaye telephone Cyane ko Atari yo yonyine yamuhaye ko niyo asenze amusengera buri gihe ati Kandi nanone byaranejeje Cyane kuba Airtel yarahuje umurongo na Tigo aho yagize ati ” Nishimiye ko bahuje umurongo na Tigo bikaba Airtel -Tigo Kandi nishimiye Cyane Telephone nahawe mfite umwana wajyaga ukunda kureba amakuru kuri Television akishima noneho azajya akoresha Telephone arebe amakuru inamufashe kwiga twishime nk’umuryango”. Hategekimana yakomeje avuga ko bari bafite imbogamizi z’ubushobozi buke ariko ubu bakaba babonye telephone nziza Kandi ya makeya abandi bagura ibahenze ubu bakaba bagiye kwiteza imbere.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Airtel Rwanda, Indrajeet Singh nawe yashimiye Cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’ubuyobozi bwa Leta bwabahaye ububasha bwo gutanga no gukoresha izi telephone ku baturage ngo zibafashe kwikura mu bukene, anashimira Cyane abaturage bitabiriye gufata izi Telephone ku bwinshi ndetse ababwira ko nutabashije kuhagera ngo ayifate bitarangiriye aha ngaha yazakomeza akegera bimwe mu biro bya Airtel Rwandq bigiye biri ahantu hatandukanye agahabwa Telephone, Yagize ati “Izi ni Telephone nziza muhawe, zifite camera nziza zifite ifoto icyeye nk’uko muza kubibana, zifite ububiko buhagije nk’uko muza kubibana, zifite Kandi ubwiza bwazo bwihariye bwinshi”.

Guverineri w’Intara y’amajyepfo ari nawe wari umushyitsi mukuru, Kayitesi Alice, yashimiye abaturage umuhate bagaragaje wo gushaka kumenya no gutunga telephone zigezweho abasaba kuzazifata neza batazigurishije Kandi no kuzikoresha nk’umuryango.

Yagize ati ” Twaje hano mu gushyigikira gahunda nziza ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yo kwihutisha ikoranabuhanga mu baturage hifashoshijwe telephone zikoresha ikoranabuhanga rigendanwa rya Interinete”. Guverineri yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi batifuza ko umuturage yahabwa iyi telephone ngo ajye kuyigurisha cyane ko ari nk’impano ati rero icyo twashakaga ko yaba igiye kumumarira, ntabwo cyaba kigezweho. Airtel Rwanda ifite site( Ibiro) bigera nko kuri bitandatu biri ahantu hatandukanye mu Rwanda

Izi telephone abaturage bahawe bazihawe na Leta ku bufatanye na Airtel-Rwanda hamwe na Minisiteri ishinzwe Ikoranabuhanga n’Itumanaho mu Rwanda, Mini-ICT aho umuturage yiyishyuriye amafaranga ibihumbo 20,000 y’amafaranfa y’u Rwanda ndetse n’igihumbi cy’amayinite azakoreshwa mu kwezi urundi ruhari rwose rusigaye rukaba urwa Leta mu gihe telephone ifite Agaciro k’amafaranga ibihumbi 70, 000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu ibarura riheruka ry’u Rwanda ryagaragaje ko abaturage bakoresha Telephone ngendanwa zigezweho (SmartPhones) bari hasi ya 30 ku Ijana (30%), ni mugihe umubare munini ukoresha Telephone za Gatushi.

Related posts