Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Yatashye ari muzima bagiye kureba basanga yashyizemo umwuka, RIB yatangiye iperereza

Mu mudugudu wa Kabuga mu Kagari ka Rwotso , Mu Murenge wa Kibirizi wo mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru iteye agahinda naho umugabo yatashye mu rugo ari muzima bagiye kureba basanga yashyizemo umwuka kuri ubu  Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rukaba rwatangiye iperereza.

Inkuru mu mashusho

Byabaye kuri uyu  mbere tariki ya 16 Ukwakira 2023 aho umusore witwa Habumugisha w’imyaka 20 y’amavuko  yatabaje  ahagana  i saa kumi n’imwe avuga ko abyutse agasanga se umubyara witwa Urimubenshi Jean  Pierre w’imyaka 59 y’amavuko asanze yapfuye.

Murenzi Valens, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi,  yabwiye UMUSEKE dukesha ino nkuru  ko amakuru umwana wa nyakwigendera yabihereye nuko se yaje mu rugo ari muzima nta kibazo afiteYagize ati“Yatashye nka saa moya ari muzima nkuko umwana abivuga aramugaburira muri saloon aba ari naho amusiga gusa RIB yatangiye iri gukora iperereza”.

Abatuye muri ako gace batanze amakuru bavuga ko  nyuma yuko abaturage n’ubuyobozi bageze aho nyakwigendera yaguye basanze umurambo maze  bawujyanye  mu cyumba yararagamo, Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma kugirango hamenyekane icyo yazize.Abatuye muri kariya gace bavuga ko nyakwigendera bikekwa ko yaba yarozwe.

Related posts