Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Yari agiye gutangira isabato atungurwa no kubona uruhinja ku musarane w’ ishuri ibyari ugusenga bihinduka amarira

 

 

Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’ umugore akurikiranyweho guys uruhinja ruri hafi kuzuza amezi nk’ abiri ku musarane w’ ishuri ry’ Abadivantisiti b’ umunsi wa Karindwi , aya mahano yabaye ku mugoroba wo ku wa 22 Nzeri 2023 mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana.

Uru ruhinja rwabonywe n’umubyeyi wari ugiye gutangira isabato mu Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi.Uyu mubyeyi yumvise uruhinja rurira akurikiranye ijwi asanga ruri mu myenda ku musarane w’Ishuri rya Kavumu Adventist.

Egide Bizimana,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, yavuze ko nyina w’urwo ruhinja yatawe muri yombi.

Ikinyamakuru UMUSEKE dukesha ayamakuru cyamenye ko uwo mugore watawe muri yombi ukurikiranyweho guta urwo ruhinja ari uw’ i Mugandamure mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko yavuye iwabo amuhetse gusa ntiyamugarura, nyina amubajije aho uruhinja ruri, amusubiza ko yarusigiye Se.Ubuyobozi buvuga ko uri kurera uwo mwana ari uwamubonye bwa mbere akaba yamufashe mukumuha ubutabazi bw’ibanze ariko hataramenyekana niba azakomeza kumwitaho.Abaturage bavuga ko ruriya ruhinja nta kibazo rufite kuko umubyeyi warutoraguye yarujyanye kwa muganga basanga nta burwayi rufite.

Related posts