Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Nyanza: Umwarimu yariye isambusa z’ ibiraha yanga kwishyura birangira asambanyije abana babiri b’ abakobwa

Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’ umwarimu watawe muri yombi akekwaho gusambanya abana babiri b’ abakobwa nyuma yo kwanga ku bishyura isambusa z’ ibiraha yari amaze kurya.

Amakuru avuga ko uwatawe muri yombi yitwa Ntivuguruzwa Thomas, wo mu Murenge wa Kigoma mu isantere ya Butansinda mu Karere ka Nyanza.

Ngo uyu mwarimu Ntivuguruzwa yabonye utwana tubiri tw’ udukobwa ducuruje amasambusa bakunze kwita ibiraha, yahise asaba   abo bana bombi kumugurisha ibiraha ariko akajya kubirira mu macumbi y’ikigo cy’ishuri rya Nyanza TSS yabagamo.

Amakuru akomeza avuga ko abo bana bageze mu mu icumbi ry’ishuri yabagamo, arya bya biraha, abimaze niko guhita abwira abo bana ko agomba kubasambanya , gusa umwe muri bo uri  mu kigero cy’imyaka 15 yarabyanze ariko uwo bari kumwe arabyemera maze umwe wabyanze we arasohoka ajya hanze.

Uwari usigaye mu inzu  yamubwiye ko amusambanya ariko akamuha ibihumbi 10 frw, ngo uwari wasohotse nawe yaje kwinjira maze bose baryamana ku buriri bumwe na mwarimu Thomas.

Bucyeye bwaho  mwarimu Thomas yatswe amafaranga ibihumbi 10 Frw yasambanyirije uwo mwana n’ay’ibiraha yariye maze yanga kuyatanga, asaba abo bana ko basohoka nabo barabyanga.

Umuyobozi w’ishuri rya Nyanza TSS riri mu Butansinda bwa Kigoma, Ngabonziza Jeremie yavuze  ko ibyavuzwe biri gukorwaho iperereza.Ati”RIB yaramujyanye bari gukora iperereza.”

Related posts