Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Umukobwa wakoraga akazi ko kwicuruza ahazwi nko kuri Mirongo Ine  yasanzwe yapfuye , abo bakoranaga umwuga bagira ubwoba

Mu masaha ya Mugitondo abaturage , abayobozi mu nzego zitandukanye barimo inzego z’ umutekano bazindukiye ahazwi nko kuri mirongo ine mu Karere ka Nyanza ,  basanze umurambo w’ umukobwa yapfuye birakekwa ko yishwe n’ abagizi ba nabi

Ni umurambo w’ umukobwa uri mu kigero cy’ imyaka 29 y’ amavuko bivugwa ko yakoraga akazi ko kwicuriza ahazwi nko kuri Mirongo ine.

Inkuru mumashusho

Byabereye mu mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Uyu nyakwigendera witwa Ntirandekura Solange ,  amakuru avuga ko nta mwana yagiraga.

Ngo uyu murambo wabonetse munsi y’ urugo rw’ umuntu .

Abatuye muri ako gace bita kuri Mirongo Ine barimo nabo bakoranaga akazi ko kwicuruza bavuga ko nyakwogendera yishwe. Umwe mu magamboye yagize ati: “Twumvise ko ejo hari umugabo basangiraga mu kabari buriya ntibumvikanye igiciro niko kumwica nubwo tutavuga neza ko ariwe wabikoze.”

Uyu nyakwigendera amakuru akomeza avuga ko yavukaga mu Murenge wa Ntyazo wo mu Karere ka Nyanza.

Abayobozi bari bahari bakusanyije abo bakekaho ko bakora uburaya nabo ubwabo mu mvugo zabo biyemerera ko bakora ako kazi ariko batitwa indaya ahubwo bitwa “Indangamirwa” bicazwa hasi ngo babe hari amakuru batanga.

Umunyamakuru wa UMUSEKE dukesha ino nkuru wari ahabereye ibyago yabonye inzego z’umutekano zipakira abantu babiri mu modoka ya RIB bakekwaho kuba bishe nyakwigendera Solange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye Kiriya kinyamakuru twavuze haruguru  ko abamaze gutabwa muri yombi ari bane bakekwaho kwica nyakwigendera ariko bashobora kwiyongera, AtiIperereza riracyakomeje ngo hamenyekane abishe nyakwigendera.”

Related posts