Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Umukecuru wari umaze kugurira abantu 6 icyo kunywa mu kabari bahise bamwitura kumwica

 

 

Mu Karere ka Nyanza , mu Murenge wa Cyabakamyi mu Kagari ka Kadaho mu Mudugudu wa  Gitega, haravugwa inkuru y’ umukecuru wishwe n’ abantu batandatu barimo gusangira mu kabari.

Amakuru avuga ko Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza hatabwa muri yombi abantu batandatu  aribo Munyabarame Boniface w’imyaka 43 bagiranye amakimbirane ashingiye ku masambu,

Niyonsenga Edson w’imyaka 57 basangiye uwo mugoroba, Mugabonake Ernest w’imyaka 25 yari muri ako kabari, Abajyanama Moise w’imyaka , 28 yari muri ako kabari,Mukangoga Clenie w’imyaka 59, utuye hafi yaho yiciwe, na Nshimyumuremyi Bernard w’imyaka 39 ari nawe nyiri akabari.

Amakuru dukesha umuseke avuga ko Icyizanye Beatrice w’imyaka 70  yatezwe n’abantu bakamwica kuko uko umurambo wagaragaye mu mutwe, byagaragara ko hari icyo yakubiswe maze bakamukura aho bamwiciye bakamumanura mu kabande muri metero ijana uvuye aho yiciwe.

Amakuru abaturage batuye muri kariya bavuga ko  nyakwigendera yavuye ku kabari aho yasangiraga n’abandi nka saa moya z’umugoroba arataha.Umurambo woherezwa ku bitaro bya  Nyanza ngo  ukorerwe isuzumwa ni mu gihe Iperereza rikomeje.

Related posts