Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Umugabo yatashye mu rugo rwe avuye guhahira umugore we agezeyo asanga arimo kwiha akabyizi k’ uwundi mugabo,icyo yahise akora cyanejeje benshi

Mu Karere ka Nyanza inkuru irimo kuvugwa naho umugabo yari avuye gushakira umugore we icyo kurya agezeyo asanga umugore we arimo gusambana n’ undi mugabo.

Inkuru mu mashusho

Uwo umugabo ubwo yari asanze umugore arimo kwiha akabyizi k’ uwundi mugabo yahise afata umwanzuro wo kubafungirana.

Byabereye mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza aho umugabo yagiye mu kazi asanzwe akora ko kwigisha (ni Umwarimu) noneho abaturanyi be bamuhamagara bamubwira ngo aze arebe umugore we aho aryamanye n’umusore mu nzu y’uwo musore.

Uwahaye amakuru ikinyamakuru UMUSEKE  dukesha ino nkuru yavuze ko uwo mugabo akihagera kubyakira byamunaniye.Yagize ati Uwo mugabo w’umwarimu yafashe umuhoro ngo abateme, bamugira inama yo kutabikora cyakora ashyira ingufuri inyuma arabafungirana.”

Iki kinyamakuru cyamenye amakuru ko uwo musore akimara kumenya ko yakingiranywe mu nzu, yacishije ferabeto mu rugi (nta grillage iriho) yica iyo ngufuri maze bariruka (umusore n’umugore).

Umwe mu bayobozi bo muri kariya gace yavuze  ko nyuma y’uko umugabo ashyize ingufuri ku rugi yihutiye kujya kubibwira iwabo w’umusore.Yagize ati Se na nyina b’uwo musore baraje bose babicaza hamwe maze uwo musore abazwa niba yasambanye n’uwo mugore arabihakana, gusa uwo mugore we yemeye ko yasambanye n’uwo musore.”

Abatuye muri kariya gace bavuze  ko gusambana k’uwo mugore n’uwo musore bitabaye ubwa mbere bisanzwe bibaho, ahubwo ari uko ari ubwa mbere bigiye hanze hakanabaho ibimenyetso bigaragara kuko umugore yigeze guta urugo, asanga umusore mu mujyi wa Kigali, kuko ariho yakoreraga akazi k’ubumotari.Gusa umugore yaragarutse umugabo aramwakira kubera abana bane bafitanye, kandi bashakanye byemewe n’amategeko.

Gusa hari andi makuru ko RIB yamenyeshejwe ibyabaye, gusa ntiyabyinjiramo kuko uwo mugabo atatanze ikirego kandi ibyaha nk’ibi bidakurikiranwa ntawatanze ikirego.

Kiriya kinyamakuru twavuze haruguru cyageze aho ibi byabereye abahatuye babwira Umunyamakuru ko ubu umugore yasanze abana mu rugo, kandi umugabo akimara kubasanga mu nzu umusore yabajije umugabo icyo yifuza ngo niba ari amafaranga ayamuhe ariko areke uwo mugore, gusa mu byifuzo by’umugabo ngo yatandukana na we ariko inzitizi ni abana bato bafitanye.

Related posts