Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Umugabo wari uri kuringanira n’ ameza aho yari yatumiwe k’ Ubunani yabonye ubwiza bw’ inyama birangira imuhitanye

 

Ibiro by’ Akarere ka Nyanza

Mu Karere ka Nyanza , mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Kibinja , mu Murenge wa Busasamana , haravugwa inkuru y’ umugabo wari watumiwe kwa Mushiki we ku munsi w’ Ubunani yishwe n’ inyama ubwo bari bagiye kuriganira n’ ameza.

Uyu nyakwigendera yari mu kigero cy’imyaka 50 y’ amavuko , yitabye Imana ku Munsi w’ Ubunani tariki ya 01 Mutarama 2024 .

Amakuru avuga ko ubwo uyu mugabo yari ari kuringanira n’ameza kwa mushiki we wari wamutumiye ngo basangire umunsi mukuru, yafashe inyama, arayimira, iramuniga atangira kurerembura kuko yari imaze umwanya yahagamye mu muhogo.

Abari kumwe na we bahise bamujyana kwa muganga, ariko bakigerayo ahita yitaba Imana kuko yari yanegekaye cyane kubera kunigwa n’inyama.Nyakwigendera amaze gushiramo umwuka, umubiri we washyikirijwe umurambo we, ndetse akaba yarashyinguwe kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mutarama 2024.

Mu Karere ka Ruhango gahana imbibi n’aka Nyanza kabereyemo iri sanganya, mu kwezi kumwe gushize, mu Ugushyingo 2023, nabwo umugabo yari yanizwe n’inyama, mu Murenge wa Byimana.

KGLNEWS.COM

Related posts