Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Umugabo ukekwaho gusambanya  umwana we wari umunyeshuri yatawe muri yombi na RIB, gusa abaturage haricyo barimo gutangaza

Urwego rw’Igihugu rw’Ugenzacyaha mu RIB rwataye muri yombi umugabo witwa Muramira Joseph utuye mu mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Buhinja mu murenge wa Kigoma ho mu karere ka Nyanza ukekwaho gusambanya umwana yibyariye gusa abaturage bo bakavuga ko uyu mugabo arengana ahubwo bakavuga ko ari akarengane yaba yarakorewe n’umugore we.

Inkuru mu mashusho

Mu kiganiro na BTN TV ari nayo dukesha iyi nkuru abaturage bavuze ko batunguwe no kumva uyu mugabo yafunzwe azira guhohotera umwana we bitewe nuko ibyo ashinjwa ari ubwa mbere babimwumviseho.

Aba baturage kandi bavuga ko imbarutso y’ibi byose yaje nyuma y’uko hari amakuru yamenyekanye avuga ko uyu mugabo yaba agiye gukorana ubukwe n’undi mugore kandi hari undi babyaranye uyu mwana w’umukobwa ufite imyaka 14.

Umwe mu baturage wagize icyo atangaza ariko utifuje ko imyirondoro ye ijya ahagaragara yavuze ko ibyabaye byose bishingiye ku binyoma kuko hari igihe uyu mugore we batandukanye ashobora kuba ariwe wamugambaniye akamusiga icyasha yifashishije umwana babyaranye cyane ko uyu mugabo ufunzwe batari bamuziho imyitwarire mibi. Aho yagize ati ” Kuva nabona uyu mugabo sindamwumvaho imyitwarire ikocamye rwose n’umugabo ubana neza n’abaturage.

Uwo muturage kandi akomeza avuga ko icyo cyaha ashinjwa gishobora kuba cyaraturutse ku makimbirane ashobora kuba ari hagati ye n’uwo bahoze babana ariko waje kwimuka.

Uretse uwo muturage uvuga ibyo kandi ayo makuru yashimangiwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigoma madamu Mukanaganzwa Brigitte.

Mu gihe iperereza kuri uyu mugabo ryatangiye ushinjwa guhohotera umwana yibyariye kuri ubu afungiye kuri sitasiyo (station) ya RIB ikorera mu murenge wa Kigoma.

Related posts