Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Nyanza: Imiryango 15 iratabaza Leta Isaba aho gutuzwa nyuma yo kwimurwa mu twabo

Abaturage bahoze batuye mu mudugudu wa Rukandoro mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana wo mu Karere ka Nyanza baratabaza Leta ko yabafasha ikabaha aho kuba nyuma y’igihe kinini basenyewe inzu zabo zari mu manegeka bakizezwa gufashwa bagategereza bagaheba n’abagerageje kwirwanaho bikabacanga.

Bamwe mu baturage bo muri uyu mudugudu, muri aka kagari bavuga ko inzu zabo bari bagerageje kwiyubakira hari aho bageze bakabura isakaro, Umwe utashatse ko dutangaza amazina ye yagize ati “Ubu ngewe narubatse, ngeze Igihe cyo gusakara mbura isakaro inzu yange igiye kugwa”.

Aba baturage bimuwe mu mazu bari baratuyemo kuva mu kwezi kwa Gatanu bizezwa ko bazafashwa kwishurirwa amezi atatu ndetse nyuma yayo bakagerageza kwiyubakira nyuma bagahabwa isakaro, kugeza ubu bavuga ko bafite ikibazo cyo kubona isakaro abarangije kubaka inzu zabo zikaba zigiye kugwa ndetse n’aho bacumbitse bakaba bari kwirukanwa mu mazu.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu murenge wa Busasamana, Rugambwa Valens avuga ko ikibazo cyabayeho ari ukutabonera isakaro ryagenwe ku gihe gusa yizeza abaturage ko bagiye gukomeza gufashwa bishyurirwa ubukode kugeza Igihe ubushobozi bw’isakaro buzabonekera.

Uyu Muyobozi yagize ati “Ikibazo turakizi gusa natwe Ikibazo cyabayeho nuko amabati yo kubasakarira ataraboneka abari bazamuye twandikiye akarere ko baduha amabati turacyategereje gusa icyo twabizeza nuko tuzakomeza kubishyurira ubukode kugeza babonye inzu zabo”.

Imiryango 15 yo muri uyu murenge wo mu karere ka Nyanza niyo Isaba gutuzwa ikareka gusembera.

Related posts